Icyamamare mu mideli n’imyidagaduro, Huddah Monroe, yagarutse ku makuru amaze iminsi acicikana yabaye imbarutso y'uko atwite.
Mu minsi micye ishize ni bwo Huddah yashyize hanze amakuru avuga ko
atwite inda y’amezi agera kuri 3, gusa ibi ntabwo byatinze kuko hatangiye kujya
hanze andi makuru agaragaza ko uyu munyamideli nta gahunda afite yo
gutwita.
Na we ubwe yaje kwemeza ko ibyo yatangaje byari uburyo bwo guha
amakuru akenewe abantu bifuza kumva gusa, we akaba adatwite. Yavuze ko asigaye
afite munda hanini ntaho bihuriye no gutwita. Ati: ”Kubyibuha ni ibisanzwe, ni cyo cyiciro
ngezemo.”
Akomeza avuga mu buryo busa nko gutera ubuse ati: ”Sintwite rwose, kuba mu nda hanjye hari kuba hanini ntaho bihuriye no gutwita. Kugera ubu nta
ntanga ngabo ifite imbaraga irabasha gufata nyababyeyi yanjye.”
Aya ni amakuru yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Huddah asanzwe azwiho kugira ibanga ku birebana n’ubuzima bwe bwite
ndetse yumvikanye avuga ko adashobora gutangaza ko atwite bibaye binabaye, kuko
ibyo ntaho bihuriye n'akazi akora kamugize icyamamare.
Mu magambo ye yagize ati: ”Mwese muratekereza ko ntwite nkabitangaza
rero. Nta nubwo muzigera mubona abana banjye, ahari wenda inzara zabo n’igicucu
cy’umutwe wabo muzakibona. Nkunda ibanga mu buzima bwanjye bwite.”
Ubwo yatangazaga ko atwite byumvikanisha ko yashakaga kongera
kuvugwa, icyo gihe yari yavuze ko uwakwifuza kubyarana na we umwana we yiteguye
kuri miliyoni 100Frw.
Yanavuze ko nta na rimwe ashobora kuzigera abyarana
n’umugabo udafite amafaranga uko byaba bimeze kose.
TANGA IGITECYEREZO