RFL
Kigali

Netflix yishyuye Miliyoni 40$ Chris Rock kugira ngo avuge ku rushyi yakubiswe na Will Smith

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:15/03/2023 10:12
0


Nyuma y'iminsi micye Chris Rock asohoye urwenya avugamo bwa mbere ku rushyi yakubiswe na Will Smith, byamenyekanye ko yari yishyuwe miliyoni 40 z'amadolari kugira ngo abikore.



Umunyarwenya kabuhariwe Chris Rock aherutse kuvuga bwa mbere ku ijoro yasebeyemo imbere y'imbaga ubwo yacapagwa urushyi n'icyamamare muri sinema, Will Smith, amuziza kuba yarateye urwenya ku mugore we Jada Pinkett Smith.

Ibi Chris Rock yabigarutseho hashize umwaka wose bibaye, abivugaho birambuye mu rwenya rwe rushya rwanyuze kuri Netflix yise 'Selective Outrage'. 

Benshi batekerejeko kuba Chris Rock yaravuze ku rushyi yakubiswe ari uko yashakaga kwibasira Will Smith mu rwego rwo kumwihimuraho nyamara siko biri kuko yabikoze yamaze kwishyura amafaranga atari macye.

Nk'uko byatangajwe n'ibinyamakuru byinshi birimo The New York Times, byavuze ko Netflix yishuye Chris Rock miliyoni 40 z'amadolari kugirango avuge kuri Will Smith wamukubise. 

Mu masezerano bagiranye harimo ko uyu munyarwenya agomba kwibasira Will Smith kugira ngo urwenya rurebwe cyane kuri Netflix nayo ibyinjirizemo.

Daily Express yatangaje ko ubusanzwe Chris Rock yagombaga kwishyurwa miliyoni 20 z'amadolari kugirango akore urwenya ruzanyuzwa kuri Netflix, gusa aya mafaranga bayamukubiye kabiri ubwo yasabaga ko agomba kwishyurwa andi mafaranga kugira ngo avuge kuri Will Smith n'umuryango we.

Mbere y'uko Chris Rock yishyurwa aya mafaranga na Netflix, yari yaranze kuzavuga kuri Will Smith gusa yaje guhindura ibitekerezo ubwo Netflix yamukubiraga kabiri amafaranga yo kumwishyura.

Ibi kandi Chris Rock yanabyigambyeho muri uru rwenya yise 'Selective Outrage' aho yavuze ati: ''Ndabashimiye mwebwe bantu batuye Baltimore mwaje kwifatanya nanjye muri iri joro Netflix yanyishyuye ngo mbasetse ku ijoro nakubitiwemo urushyi amatwi yanjye akamera nkazibye mu masegonda macye''.

Netflix yishyuye Chris Rock miliyoni 40 z'amadolari kugirango avuge ku rushyi yakubiswe na Will Smith amuziza kuvuga ku mugore we Jada Smith

Byavugwaga ko amagambo mabi Chris Rock yavuze kuri Will Smith mu rwenya yise 'Selective Outrage' byari ukumwihimuraho, gusa byamenyekanye ko yabitewe n'amafaranga Netflix yamuhaye

Urushyi Chris Rock yakubiswe na Will Smith rumwinjirije miliyoni 40 z'amadolari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND