RFL
Kigali

Diamond ukomeje gushengurwa n’urupfu rwa Costa Titch yavuze ko yumvaga ari we uzagenda mbere

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/03/2023 10:09
0


Diamond Platnumz na Costa Titch uheruka kwitaba Imana, bakoranye ku mishinga itandukanye, akaba ari nayo mpamvu yashenguwe cyane n'urupfu rwe.



Costa yitabye Imana ku Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, akaba yaraguye ku rubyiniro. Urupfu rwe rwashenguye benshi barimo Diamond. 

Aganira n’ibinyamakuru byo muri Tanzania, Diamond yatangaje ko ikiganiro yaherukaga kugirana na Costa cyagarukaga ku rupfu rwa Kiernan Jarryd Forbes wari uzwi nka AKA witabye Imana kuwa 10 Gashyantare 2023.

AKA akaba yarashyinguwe mu gace ka Florida Durban ko mu gihugu cya South Africa nyuma yo kuraswa mu mutwe. 

Diamond yatangaje ko yababajwe cyane n’uburyo Costa yitabye Imana akiri muto cyane. Ati: ”Nk’umuntu nagatekereje ko ari njye wakagiye mbere, we agakurikira. Ariko yaragiye ku wundi mu munsi mu gihe yari ku rubyiniro kandi arimo akora akazi neza.”

Avuga kandi ko Costa yari umuhanzi ufite ejo hazaza heza kubera impano idasanzwe afite, ati:”Navuganye na Akon na we ubwe yambwiye ko yari yarashimye bikomeye impano ya Costa n’umuhate yari afite.”

Akon na we yagaragaje ko yashengeshwe bikomeye n’urupfu rwa Costa agira ati: ”Ndibuka bwa mbere Babs ankinira indirimbo ye bwa mbere. Nahise nyurwa nanemera ko azakora ibirenze isi yose ikabimenya.”

Akomeza agira ati: ”Costa yari afite intego yari kuzafata bugwate umuziki ku isi kandi yari ari mu nzira kugera ubwo umugambi w’Imana wabyivangagamo.”

Asoza yihanganisha umuryango n’inshuti za Costa Titch avuga ko abuze umuvandimwe ukomeye.

Si Diamond na Akon gusa bababajwe n'urupfu rw'uyu muhanzi, kuko abahanzi batandukanye n’ibyamamare bikomeye muri South Africa no ku isi muri rusange bashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Costa Titch wagiye amarabira.

Mu gihe kingana n’imyaka 27 yari afite n’ibikorwa bitangaje yari amaze gukora mu muziki bizahora byibukwa iteka.Urupfu rwa Costa Titch waguye ku rubyiniro rukomeje gushengura benshiYari amaze kubaka izina mu muziki by'umwihariko muri Africa ndetse kuba impano ye yari yarashimwe na Akon byari byaratumye yerekezwaho amaso cyane n'isi nzimaDiamond yatangaje ko kuba arusha imyaka igera kuri 6 Costa yumvaga nk'umuntu ari we wakagiye mbereAfrica by'umwihariko South Africa ibuze abahanga mu muziki mu gihe gito cyane, aha bari kumwe na AKA witabye Imana muri Gashyantare na Costa witabye Imana mu mpera z'icyumweru gishize






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND