Diamond Platnumz na Costa Titch uheruka kwitaba Imana, bakoranye ku mishinga itandukanye, akaba ari nayo mpamvu yashenguwe cyane n'urupfu rwe.
Costa yitabye
Imana ku Gatandatu tariki 11 Werurwe 2023, akaba yaraguye ku rubyiniro. Urupfu rwe rwashenguye benshi barimo Diamond.
Aganira n’ibinyamakuru byo
muri Tanzania, Diamond yatangaje ko ikiganiro yaherukaga kugirana na Costa
cyagarukaga ku rupfu rwa Kiernan Jarryd Forbes wari uzwi nka AKA witabye Imana
kuwa 10 Gashyantare 2023.
AKA akaba yarashyinguwe mu gace ka Florida Durban ko mu gihugu cya South Africa nyuma yo kuraswa mu mutwe.
Diamond yatangaje ko yababajwe cyane n’uburyo Costa yitabye Imana akiri muto cyane. Ati: ”Nk’umuntu nagatekereje ko ari njye wakagiye mbere, we agakurikira. Ariko yaragiye ku wundi mu munsi mu gihe yari ku rubyiniro kandi arimo akora akazi neza.”
Avuga kandi ko Costa yari umuhanzi
ufite ejo hazaza heza kubera impano idasanzwe afite, ati:”Navuganye na Akon na
we ubwe yambwiye ko yari yarashimye bikomeye impano ya Costa n’umuhate yari afite.”
Akon na we yagaragaje ko
yashengeshwe bikomeye n’urupfu rwa Costa agira ati: ”Ndibuka bwa mbere Babs ankinira
indirimbo ye bwa mbere. Nahise nyurwa nanemera ko azakora ibirenze isi yose ikabimenya.”
Akomeza agira ati: ”Costa
yari afite intego yari kuzafata bugwate umuziki ku isi kandi yari ari mu nzira
kugera ubwo umugambi w’Imana wabyivangagamo.”
Asoza yihanganisha umuryango n’inshuti za Costa Titch avuga ko abuze umuvandimwe ukomeye.
Si Diamond na Akon gusa bababajwe n'urupfu rw'uyu muhanzi, kuko abahanzi batandukanye n’ibyamamare bikomeye muri South Africa no ku isi
muri rusange bashenguwe bikomeye n’urupfu rwa Costa Titch wagiye amarabira.
Mu gihe kingana n’imyaka 27
yari afite n’ibikorwa bitangaje yari amaze gukora mu muziki bizahora byibukwa
iteka.
TANGA IGITECYEREZO