Umunyamideli Keza Terisky uherutse kwibaruka umwana w’umuhungu, yatangaje izina yamwise aboneraho kumufunguriza konti ya Instagram, anashimira Imana kubwo kumugira umubyeyi w’umwana w’umuhungu.
Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Keza yerekanye ko atewe ishema n’umwana yibarutse agaragaza indabo nyinshi yahawe nyuma yo kuzana uwo muziranenge ku isi, maze avuga ko ari umunyamugisha kubw’uyu mwana.
Muri ubu butumwa Keza yahishuye ko umwana we yamwise Levkhyson, ndetse ubu akaba akoresha amazina ya Levkhyson1 kuri konti ye ya Instagram.
Kugeza ubu uyu mwana wa Keza amaze gukurikirwa n’abantu barenga 926, akaba akurikira abantu babiri barimo papa we The Trainer na Keza umubyeyi we wamwibarutse.
Kugeza ubu uyu mwana amaze gushyirirwaho amafoto atatu, arimo ayo afashe igikumwe cya papa we na mama we Keza afashe ibirenge bye.
Keza asanzwe akora akazi ko kumurika imideli, umwuga yatangiye mu 2013. Ni umwe mu banyamideli icumi baserukiye u Rwanda i Lagos, mu iserukiramuco ry’imideli rya GTBank Fashion Weekend.
Uretse kumurika imideli, ni n’umwe mu bakobwa bakunze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda, kuko yagaragaye muri ‘Pete Kidole’ ya Urban Boyz na Good Life, ‘Mama’ ya Urban Boyz , ‘Go mama’ ya Active n’izindi.
Keza ntabwo yigeze agira ubuzima bw’urukundo ibanga, kuko abasore bakundanye abasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Muri Werurwe 2019 yambitswe impeta na Richard wabarizwaga mu Bwongereza, gusa urukundo rwabo rwaje gukonja.
Mu 2021 Keza yongeye kuvugwa ari kumwe na Izere Laurien wamenyekanye nka The Trainer, ukora akazi ko gukoresha imyitozo ngororamubiri abantu batandukanye barimo n’ibyamamare.
Ibiganza bya Keza bifashe imfura yabo
Nyuma y’amezi ane bari mu munyenga w’urukundo, baje gutandukana buri wese aca inzira ye mu rukundo, gusa baje gutungurana ku wa 17 Mata 2022, ubwo The Trainer yambikaga impeta uyu mukobwa amusaba ko bazabana akaramata nawe arabyemera.
Gusa urukundo rwabo rwakonje vuba nk’isosi y’intama kuko mu gihe bari bakishimira inkuru yo kwambikana impeta, bongeye kugaragara bavuga ko batakiri mu rukundo ibyo benshi bise imikino.
Kuri ubu aba bombi bongeye gutungurana ubwo The Trainer yabaga uwa mbere mu kujya kureba umwana, nyamara byaravugwaga ko batagicana uwaka.
Urubuga rwafunguriwe imfura yabo
Umwana wabo yahishuriwe amazina n'umubyeyi
Ibyishimo ni byose kuri bombi nyuma yo kwibaruka
Keza ari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umuhungu yabyaranye na The Trainer
TANGA IGITECYEREZO