RFL
Kigali

Logan Joe yashize hanze amashusho y’indirimbo ‘A LOT’ ateguza EP ya Afro uyu mwaka-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/03/2023 18:43
1


Logan Joe umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite abikesha ijwi rye ry’umwimerere, yasohoye indirimbo nshya ‘A Lot’, yatangiye kwishimirwa n’abamaze kuyumva banayitanzeho ibitekerezo bitandukanye.



Mu kiganiro yahaye inyaRwanda.com nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ‘A Lot’, Logan Joe yavuze ko ije ibanziriza ibindi bikorwa byinshi bitegerejwe muri uyu mwaka ndetse ko abantu abahishiye byinshi birimo EP ya Afro n’indirimbo zifite amashusho.

Yagize ati: “Uyu mwaka ndi guteganya gusohora EP ya Afro, no guhereza abakunzi banjye n’abakunzi b’umuziki nyarwanda amashusho y’indirimbo guhera mu mpeshyi.”

Asobanura ku ndirimbo ‘A Lot’, Logan Joe yavuze ko ubutumwa buyirimo ahanini icyo yashatse kuririmba ari ubutumwa kuri za mpano zidasanzwe, zihora zirwana kugira ngo zigume zidasanzwe.

Abajijwe ku bimugora nk’umuhanzi, Logan yavuze ko “Ibigoranye bikwiye kumvwa nk’uko ubyifuza cyangwa wabibonye, ibindi ni ibiba bigomba kubaho.’’

Logan Joe ni umuhanzi w’umuhanga mu kuvanga injyana zitandukanye, cyane cyane abihuza n’ijwi rye rikundwa n’abatari bake. Uyu muhanzi azwi cyane mu ndirimbo ‘Whatever’ yakoranye na Kivumbi, ‘Kibonumwe’, ‘Ngewe Utazi’, ‘Ndi Good’, ‘Bitinde’ n’izindi.


Logan Joe yavuze ko uyu mwaka abakunzi be abahishiye ibintu byinshi

‘A Lot’ ni indirimbo imaze kurebwa n’ibihumbi birenga 15, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 60. Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Pro Zed, naho amashusho yayo akorwa na Yann Shimo.


Logan Joe yasohoye indirimbo ‘A Lot’ nyuma y’izindi ze zakunzwe na benshi


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘A LOT’ YA LOGAN JOE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Keza Shanika 3 weeks ago
    Nyn I lv u Logan joe u are the best u are my favourite trappish boy wow





Inyarwanda BACKGROUND