Lottie Rae, umugore w’imyaka 32, avuga ko yinjije amapawundi ibihumbi byinshi kuva yatangira gukora akazi ke k'amasuku yambaye ubusa, mu rwego rwo kubona amafaranga y’inyongera.
Umugore ukiri muto, Lottie Rae avuga ko kuva
yatangira gukora akazi yambaye ukuri yatangiye kwinjiza amafaranga y’ikirenga,
kandi kuva icyo gihe yatangiye gukorana n’abakiriya b'ingeri zose.
Daily Mail yatangaje ko uyu mugore winjije ibihumbi by’ama pawundi bitabarika akora akazi k’amasuku, avuga ko kwambara ubusa mu gihe cy’akazi byamuhinduriye
ubuzima, ndetse akayobokwa na benshi.
Ahagana mu mwaka wa 2017 nibwo Lottie w’imyaka 32 yatangiye
gushaka amafaranga y’inyongera binyuze mu gukora akazi yambaye ubusa buri buri, kandi ahita yongera inyungu yinjizaga.
Yavuze ko imyaka ishize yakoranaga n’abantu
batandukanye ndetse n’ama sosiyete atandukanye, ariko yahindura uburyo akoramo
akazi, bigahita bimuzamura mu rundi rwego.
Uyu mugore avuga ko yizeye ko umubiri we wamuzanira
amafranga menshi, n’ubwo we abifata nk’akazi.
Lottie atangaza ko kuva yatangira gukora agaragaje
ubwambure bwe, yatangiye kujya yishyuza amapawundi mirongo itanu (50) ku isaha.
Ubwo Lottie yasobanuraga impamvu yahisemo kwambara
ubusa mu gihe cy’akazi, yavuze ko aribwo buryo abona yakora yisanzuye kandi
yinjiza cyane mu kazi ke.
Yagize ati “Nzi neza ko akazi kanjye ari ugukora
amasuku, kandi ngomba kugakora mu buryo bunogeye bunanyijiriza ahagije”.
Lottie yongeyeho ko akorana n’abakiriya batandukanye, yaba abasaza n’abasore bakiri bato bafite amafaranga, kandi ko ari inshingano ze kubafasha mu rwego rwo kunoza akazi.
Uyu mugore avuga ko benshi mu bakiriya afasha
barangwa n’urugwiro kandi bakamwubahira akazi akora, ariko ngo bamwe baba bifuza
kumukoresha ibidasanzwe.
Avuga ko umwe mu bakiriya be yafashije gusukura inzu
ye yari yuzuye umwanda ku buryo yayisukuye inshuro zigera kuri 3, ariko
yamuhembye amafaranga menshi amufasha kwita ku buzima bwe.
Yagize ati “Ubwo nageraga mu nzu ye, yatinyaga ko
nshobora kunyerera kuko nari nambaye ubusa, ariko nawe yifuzaga ko inzu ye yasukurwa
n’imwe muri kampani zishinzwe gukora amasuku, kuko yatinyaga ko nanyerera”.
Lottie avuga ko yatangiye kuyikora isuku gahoro
gahoro ndetse ayikora neza. Avuga ko bamwe bamurangarira bagatangarira kumubona
atambaye, ariko we akora ibyo ashinzwe ntawe abangamiye.
Uyu mugore ubwo yakoraga isuku mu nzu y’umusore
umwe, yashyize firimi y’urukozasoni imbere ye kugira ngo baryamane ariko Lottie we, arahakana ntiyamwemerera.
Yagize ati "Yarambonye ninjiye nje kumufasha
amasuku ahita nawe yambara ubusa, kuko yambonaga nanjye nambaye ubusa”.
Avuga ko we yinjiye agafata ikawa yo kunywa, agakinisha
imbwa ye, hanyuma agatangira akazi, akirengagiza ibyo ashaka kumushoramo.
Lottie yongeyeho ati: "Inshuti zanjye
n'umuryango wanjye bazi icyo nkora, ariko ndatekereza ko bibaza impamvu mbikora.
Batekereza ko nshobora kwisanga naryamanye na bamwe mu bagabo mfasha isuku, ariko
njye siko mbibona kuko mbona ari abantu beza.”
Yatangaje ko kuva yatangira kwambara ubusa ari gukora amasuku yatangiye kwinjiza menshi
Lottie yatangaje ko mu myaka irenga itandatu maze
abana n’umugabo we babanye neza, kandi nta kibazo agira ku kazi akora.
Kwambara ubusa avuga ko byinjiza menshi kurusha gukora akazi wambaye
Lottie Rae ku Isaha yinjiza ama pawundi 50, kandi yatangiye kuyinjiza ubwo yahitagamo gukora akazi yambaye ubusa buriburi
TANGA IGITECYEREZO