RFL
Kigali

Danny Nanone yeretswe urukundo anahishura byinshi kuri Ariel Wayz biganye ku Nyundo - VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/03/2023 14:04
0


Nyuma y’imyaka irindwi Danny Nanone atagaragara mu bikorwa by’umuziki ku ndirimbo ya kabiri ‘Nasara yujuje ibihumbi birenga 150 by’abayirebye mu munsi umwe.’



Nasara ni indirimbo imaze kuba ikimenyabose mu bantu batandukanye bumva umuziki nyarwanda umunsi ku munsi, ikaba indirimbo ikoranye ubuhanga buhambaye.

Muri iyi ndirimbo humvikanamo amajwi y'umwimerere y’abahanzi b’abahanga nka Danny na Wayz umwe mu bafatwa nka nimero ya mbere mu b’igitsinagore mu Rwanda.

Iyi ndirimbo yakomeje kugarukwaho n’abakunzi batandukanye, yatumye inyaRwanda.com yegera Danny Nanone kugira ngo adusobanurire byinshi kuri yo n’uburyo yakozwemo.

Ubwo twamubazaga impamvu yahisemo gukorana iyi ndirimbo na Ariel Wayz, Danny yagize ati: ’’Nkitangira umuziki, nageragezaga guhuza imbaraga n’abantu kugira ngo mpereze abakunzi banjye ikintu gifite imbaraga.

Rero ni muri urwo rwego na Wayz namutekereje mbona ni umuhanzi w’umuhanga ufite n’ukuntu agezweho. Ikindi kandi Ariel Wayz ni umuntu twabanye ku ishuri twariganye ku Nyundo, afite ubuhanga, ibintu byinshi bijyanye n’imikorere y’umuziki n’ubunyamwuga bwayo. Rero niyo mpamvu namutekereje kandi naje gusanga ntaribeshye.’’

Hari ubwo umuhanzi agorwa n’umuhanzi mugenzi we mu gukorana. Danny Nanone wari umaze imyaka 7 atagaragara mu muziki n’ibijyanye nawo, avuka ko ubwo yagezaga kuri Wayz igitekerezo cy'uko bakorana indirimbo, yabyakiriye neza cyane. 

Danny Nanone aragira ati "Ntabwo yigeze angora kuko byanze bikunze nawe ntabwo yashidikanyaga ku gikorwa twakora umusaruro cyatanga n’ubwo nari maze iminsi ntahari ariko byanze bikunze nawe yanyizereyemo."

"Kandi nanone urumva ko hari ibintu byinshi umuntu aba yarakoze byarakomfirimye ko n’ubundi isaha n’isaha umuntu wakwegera umusaba gukora mu bintu n’ubundi aba abyizeye ko bizagenda neza. Wayz ntabwo yangoye."

"Naramuhamagaye mubwira ko nshaka ko dukorana indirimbo arambwira ngo nta kibazo bro twayikora, dupanga umunsi, tuvugana na Producer tujya muri Studio. Byari bimeze neza nta n'ubwo byigeze bidufata umwanya munini, twabikoze kinyamwuga nk’abize umuziki nyine.’’

Danny yavuze ko Ariel Wayz atigeze amugora mu gihe yamusabaga ko bakorana "Nasara"

Danny yavuze ko mu bo bahamagaye harimo umucuranzi Bolingo, ndetse na Yverry wagendaga atanga ibitekerezo bitandukanye.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko yatunguwe n’igikundiro cy’abafana kuko ku bwe ntabwo yitegaga ibyo iyi ndirimbo izakora n’ubwo yumvaga ko ari indirimbo izakundwa.

Ku bijyanye n’uburyo iyi ndirimbo yamamajwe mbere, ni uburyo bushya bwo kwamamaza cyane cyane kuri Danny Nanone dore ko yayumvishije Rocky, Young Grace, David Bayingana na Uncle Austin.


Danny Nanone yavuze ko icyo aje gutanga ari umuziki mwiza 

Danny yavuze ko ari uburyo bushya buba bukwiriye gutekerezwaho kugira ngo uzane ibintu bishya abantu batamenyereye "kandi byiza ndibaza ko byanagize akamaro".

Indirimbo "Nasara" yagaruye Danny nk’umwe mu bahanzi b’abahanga bakunzwe bahuza cyane imitoma no kurapa byanyabyo. Iyi ndirimbi imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 150 mu munsi umwe imaze isohotse, aka akaba ari agahigo aciye nyuma y’imyaka irindwi atagaraga.


Danny Nanone yavuze ko yatuguwe n'uburyo abantu bakiriye indirimbo Nasara


Danny yashimiye abakunzi be abasaba gukomeza kumenyekanisha ubutumwa bwiza

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NASARA DANNY NANONE YAKORANYE NA ARIEL WAY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND