RFL
Kigali

Byinshi wamenya ku mineke n'igitoki bikungahaye ku ntungamubiri

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:14/03/2023 14:15
0


Ushaka wavuga umuneke cyangwa igitoki, bamwe bagorwa no kubiha itandukaniro kimwe no kuba bavuga ko ari urubuto cyangwa atari rwo.



Ibitoki ni byo bitanga imineke, akenshi bisobanurwa nk’igihingwa kimaze kumenyerwa cyane hirya no hino ku isi, aho bamwe bavuga ko ari imbuto abandi bakavuga ko atari imbuto.

Igihingwa cy’urutoki ruhingwa ku bw’impamvu zitandukanye. Hari ibitoki bikorwamo imineke (imbuto), hari ibiribwa babinyujije ku muriro (Bitetse cyangwa byokejwe) ndetse n’ibikorwamo umutobe usanzwe wo kunywa.

Ubusanzwe imineke ikungahaye kuri vitamin zitandukanye zirimo; fiber, potassium, folate, antioxidants, vitamin c. Izi ntungamubiri zose zifasha uwariye umuneke kugira ubuzima bwiza bw’umutima ndetse n’izindi ndwara zandura zose.

Abantu bamwe bakunda urubuto rw’imineke no kurya ibitoki kubera ko bibafasha kugira uruhu rwiza, gusa abahanga baburira abantu ko badakwiye gufata umuneke igihe bagiye kuryama kuko bishobora kubangamira igogora.

ESE NI IBIHE BINTU BIDASANZWE KU MINEKE ?

Imineke si imbuto za nyazo, ibitoki nabyo umenya uburyo ubyita bitewe n’uburyo wabiriyemo, iyo ikiri ku nsina ntabwo byitwa ko ari igiti cy’imbuto ariko iyo yatazwe igashya ikaba imineke bayita imbuto.

Ibitoki bifite amoko menshi atandukanye, akenshi usanga buri gihugu gifite ubwoko bw’intoki zishobora kuhera, ntuzatungurwe no kubona ubwoko utigeze ubona aho ukomoka.



Imineke ifitiye umubiri akamaro gakomeye cyane, ku buryo ariyo mpamvu abantu bashishikarizwa kuyirya cyane. Ibitoki cyangwa ibitoke bitewe n’aho ukomoka, biba bifite ibara ry’icyatsi kibisi ariko byashya bitazwe bikagira ibara ry’umuhondo, icyo gihe byitwa imineke.

Ibinyamakuru dukesha iyi nkuru E-wildlife.com na Healthline, byemeza ko imineke ifasha abantu bashaka kugabanya ibiro bitewe na ‘Calories’ ziyibamo, igira intungamubiri nyinshi cyane ndetse igatera n’akanyamuneza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND