RFL
Kigali

Byinshi ku kimera kirya udusimba two mu ishyamba

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:14/03/2023 11:59
0


Ubusanzwe ubu bwoko bw’iki kimera bumenyereweho gutungwa n’udusimba duto nk’intozi, isenene, ibihore, n’ubundi bwoko bw’udusimba tuguruka.



Ese ni gute ibimera bibigenza kugira ngo bibashe kurya udusimba? 

Ubusanzwe ibimera binyunyuza imyunyu ngugu mu butaka ndetse no mu rumuri iyo bitabasha kubibona bishobora kwifashisha ubundi buryo. Ibi bimera, bifata utu dusimba bikaduhinduramo intungagihingwa maze bigakomeza kubaho. 

Iki kimera cyitwa Venus flytrap gikoze mu buryo bukururira udusimba kugihagararaho, iyo agasimba kahageze gahita kamererwa neza kubera impumuro nziza ituruka muri iki kimera.

Ku mpera z’ikibabi cyacyo hariho uduhwa, iyo Kiki kimera kimaze gusesengura neza ko ari agasimba kaguyeho gihita cyibumba ku buryo bigora ako gasimba gusohoka. 

Iyo ikibabi kimaze kwibumba iki kimera gitangira gusohora ibinyabutabire bihindura ako gasimba intunga gihingwa maze zikagifasha kubaho neza.



Kubera ukuntu kizwiho kurya udusimba, abantu batangiye kuzitera mu nzu kugira ngo kijye kirya udusimba tunyuranye two mu nzu, ibi bituma kitakiboneka cyane mu mashyamba.

Isoko: E-wildlife






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND