Ubusanzwe ubu bwoko bw’iki kimera bumenyereweho gutungwa n’udusimba duto nk’intozi, isenene, ibihore, n’ubundi bwoko bw’udusimba tuguruka.
Ese ni gute ibimera bibigenza kugira ngo bibashe kurya udusimba?
Ubusanzwe ibimera binyunyuza imyunyu ngugu mu butaka ndetse no mu rumuri iyo bitabasha kubibona bishobora kwifashisha ubundi buryo. Ibi bimera, bifata utu dusimba bikaduhinduramo intungagihingwa maze bigakomeza kubaho.
Iki kimera cyitwa Venus flytrap gikoze mu buryo
bukururira udusimba kugihagararaho, iyo agasimba kahageze gahita kamererwa neza
kubera impumuro nziza ituruka muri iki kimera.
Ku mpera z’ikibabi cyacyo hariho uduhwa, iyo Kiki kimera kimaze gusesengura neza ko ari agasimba kaguyeho gihita cyibumba ku buryo bigora ako gasimba gusohoka.
Iyo ikibabi kimaze kwibumba iki kimera
gitangira gusohora ibinyabutabire bihindura ako gasimba intunga gihingwa maze
zikagifasha kubaho neza.
Kubera ukuntu kizwiho kurya
udusimba, abantu batangiye kuzitera mu nzu kugira ngo kijye kirya udusimba
tunyuranye two mu nzu, ibi bituma kitakiboneka cyane mu mashyamba.
Isoko: E-wildlife
TANGA IGITECYEREZO