Gutereta ntabwo bigombera ubuhanga, ariko hari abo uzumva byananiye neza neza. Umusore akaba agize imyaka 35 atari uko yabuze umugore, ahubwo uwo agezeho wese amubwira ngo ‘Oya’. Iyi nkuru uyifate nk’ishuri kuri wowe.
Kuba mwiza ku ruhande rw’umusore bitandukanye cyane no
kuba afite amafaranga, yambaye neza cyane cyangwa se inyuma afite ibidasanzwe.
ESE
NI IYIHE MICO YAKUGIRA UMUSORE W’IGIKUNDIRO?
1. Kwambara
karovati
Ibi bintu bigora benshi ariko buri mwambaro wakwambara
w’ishati, iyo ushyizeho karovati burya iyo umukobwa akubonye aba yumva
yakwegera akakuganiriza cyangwa mukagendana. Igikorwa gito cyo kwambara karovati
kitagombera kuba wambaye imyambaro ihambaye, cyatuma ukundwa.
2. Kuvuga neza
Musore, iga kuvuga neza utihuta cyane mu
magambo. Abakobwa bakunda umusore/umugabo uzi kuvuga neza yitonze, kandi akavuga
iby’ubwenge.
3. Gusezera
umukobwa umupepera
Iki kintu ntabwo abasore benshi bacyitaho kandi ni
ingenzi cyane. Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko gusezera umukobwa
uzamuye ukuboko kw’iburyo bimwereka ko umwitayeho, ndetse ukaba weretse n’abandi
ko umukunda nawe bikamushimisha.
4. Guhumura
neza
Ibi ntabwo bisaba ngo ube ufite amafaranga cyangwa
imyambaro idasanzwe. Fata umwanya wawe wisukure use neza, wambare utwambaro
dusa neza, kuburyo nakunyuraho arumva ko wakarabye. Ibi bizagufasha
kumwigarurira kurenza uko uzamwegera utabanje kwiyitaho.
5. Ba mwiza no
kubandi
Imico yawe burya yagukururira ku mukobwa wihebeye, ku buryo
wamubwira ko umukunda ugasanga worosoraga uwabyukaga. Fata umwanya wawe umubwire
ko umukunda cyane, ubinyujije mu bikorwa ukorera abandi akureba. Umuntu nakwegera
akagusaba ikintu ufite ukakimwima uwo mwari ari kukureba, uzamenye ko utakaje
amanota.
Isoko: TribuneOline
TANGA IGITECYEREZO