RFL
Kigali

Nyagatare: Inka zirenga 100 zishobora gutezwa cyamunara

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:13/03/2023 14:20
0


Inka zafashwe ziragiwe mu buryo butemewe mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro zishobora gutezwa cyamunara, igihe hatishyuwe amande y'amafaranga y’u Rwanda 200.000.



Mu itangazo ryashyizweho umukono na Gasana Stephen, umuyobobozi w'Akarere ka Nyagatare rivuga ko tariki ya 10 Werurwe 2023, inka 102 zafashwe ziragiwe mu buryo butemewe mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare bwamenyeshaga aborozi ko izo nka 100 zizasubizwa ba nyirazo, bamaze kwishyura 200.000 Frws kuri buri nka yahafatiwe.

Igihe aborozi bazamara iminsi itatu batarishyura ayo mande yashyizweho n'inama njyanama mu mwaka wa 20221, inka zabo zizagurishwa kuri cyamunara.

Mu bihe bitandukanye aborozi bo mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza bagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'Intara bwabasabaga kwirinda kuragira inka zabo mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro. 

Bamwe mu borozi barinangiye bakomeza kuragira amatungo yabo ku butaka bw'ikigo cya Gisirikare cya Gabiro, kandi babizi ko babikora mu buryo butemewe. Ibyo byatumye hashyirwamo ibihano biremereye birimo no gucibwa amande.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND