Umwanditsi, umuhanga, inzobere muri siyansi, Prof Theodore John Kaczynski, yavuyemo ikihebe gikomeye nyuma yo kwiga no kwigisha muri Kaminuza zikomeye no gukorerwaho ubushakashatsi na CIA hagamijwe kureba ikigero cy’ukwihangana hifashishijwe itotezwa umuntu yagira.
Uwo ni we tugiye kugarukaho none bya nyabyo kubera amateka
yanditse isi itazibagirwa n’ubuhanga yari afite. Yitwa Theodore John Kaczynski, yavukiye muri Chicago umujyi ukomeye muri Leta ya Illinois muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika kuwa 22 Gicurasi 1942.
Nyina yitwaga Wanda Theresa wakoraga mu by’ubwarimu na se Theodore
Richard Kaczynski wakoraga sosiso. Ababyeyi be bombi bari abakristo Gatulika
mbere yuko baba abahakanyi bakomeye bo mu idini rya ‘Atheist’.
Ababyeyi be bashyingiranwe kuwa 11 Mata 1939.
Ubwo yari afite imyaka hagati yitandatu n’icyenda, Kaczynski yigaga
mu ishuri ribanza rya Sherman muri Chicago, abayobozi be bamubonagamo ubuhanga buzatuma
avamo igihangange.
Mu 1952 nyuma yo kuvuka kwa murumuna we David wabonye izuba mu
1949, hamwe n’ababyeyi babo bimukiye mu gace ka Evergreen Park ho muri Illinois,
Kaczynski aha atangira kwiga mu ishuri ryisumbuye rya Central Junior.
Nyuma yo gupima ikigero cy’ubwenge bwe bagasanga burenga
ikigereranyo cy’abantu basanzwe kiba kiri hagati ya 85 na 115, (we bwageraga
ku 167), byatumye hari imyaka atarutswa mu mashuri ye, atangira guhesha
umuryango we icyubahiro gikomeye.
Ababyeyi be batangiye kugerageza igishoboka cyose ngo abana babo
bazagere kure hashoboka dore ko na murumuna we David atari yoroshye mu
bijyanye n’ubwenge.
Abaturanyi b’uyu muryango bafataga Kaczynski nk’umuhanga ariko
ubayeho mu bwigunge kuko nta nshuti yagiraga. Amashuri yisumbuye yaje
kuyasoreza mu ishuri rya Evergreen Park Community aho yari n'umwe mu bagize
itsinda ry’umuziki rya ‘Marching’.
Yari kandi mu itsinda ry’abahanga bafite inkomoko mu Budage. Mu
1996 umwe mu biganye na we yagize ati:”Ntabwo yigeze na rimwe abera nk’umuntu, nta mico nk’iyabantu basanzwe yagiraga, ubwonko bwe buhora bukora.”
Muri ibyo bihe Kaczynski yari yariyeguriye isomo ry’imibare, akamara amasaha yiga anakora amahurizo yayo. Yari mu itsinda ry’abanyasiyansi
bari bazwiho guhorana ibikapu biteye nka valize birimo ibitabo ryari rizwi nka
‘Briefcase Boys’, ugenecyereje mu kinyarwanda ni abasore bagendana amavalisi.
Amashuri ye yisumbuye yayasoje ari mu ba mbere mu gihugu ku myaka
15 gusa, ibi byatumye ahita ahatirizwa kujya gukomereza muri Kaminuza ya Harvard
iri ku isonga mu zikomeye ku isi.
Ku myaka 15 yemerewe buruse muri Harvard, atangira kuyigamo ku
myaka 16 hari mu mwaka wa 1958. Urumva yari akiri umwana cyane, ntiyari anafite
uruhushya rwo gutwara imodoka.
Mu mwaka we wa mbere yari atuye ahazwi nka 8 Prescott Street, ahantu hashyiriweho abanyeshuri bashya kandi bakiri bato. Mu myaka 3 ya nyuma
yagiye kuba ahitwa Eliot House.
Yaje gusoza icyiciro cya kabiri mu ishami ry’Imibare mu mwaka wa
1962 ku kigereranyo cy’amanota yo hejuru kizwi mu rurimi
rw’icyongereza nka Grade Point Average [GPA] aho yari afite 3.12.
GPA ubusanzwe ni igipimo cyerekana imitsindire y’umunyeshuri
watsinze neza iba iri hagati ya 1 kugera kuri 4.
Kaczynski ari mu banyeshuri bakoreweho ubushakashatsi na
Henry Murray, bujyanye no kwihanganira itotezwa kwa
muntu hagamijwe kumenya neza urugero rw’ubwihangane bwagirwa n'umukozi wa CIA [Centre
Intelligence Agency], ikigo cy’ubutasi cy’abanyamerika kiri mu bya mbere bitinyitse.
Ni ubushakashatsi bwakorwaga hifashishwa gutoteza umuntu ngo
harebwe kwihangana kwe binyuze mu buryo busikologi. Ibi byemezwa na
bamwe ko ari yo soko y’ubwihebe bwa Kaczynski, umushinga w’ubwo bushakashatsi
uzwi nka ‘Project MKUltra’.
Mu mwaka wa 1962 Kaczynski yatangiye kwiga muri Kaminuza ya
Michigan aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu 1964
n’impamyabushobozi y’ikirenga mu 1967 hose yigaga imibare.
Yatangiye gushaka akazi yemererwa akazi muri Kaminuza ya
California na Chicago ariko umushahara wari uwa ntawo kugera ubwo mu yo yari asojemo
ya Michigan bamuhaga akazi kazajya kamuha 2,310 y’amadorali angana 20, 693 mu madorali y'ubu [Icyo gihe yari Miliyoni 2 Frw, ubu ni Miliyoni 20 Frw].
Yatangiye kwiga ku mahame atandukanye
y’imibare. Professor Peter Duren avuga kuri Kaczynski yaragize ati: ”Yari umuntu
udasanzwe utewe umuhate n'akazi ke, ntabwo yari ameze kimwe n’abandi banyeshuri
yitangiraga ubushakashatsi bwe, ubona afite inyota yo gusobanukirwa bya nyabyo
ishingiro ry’imibare.”
Naho Professor George Piranian amugarukaho yavuze ko ari we
muntu mu mateka yigeze abona wari utandukanye. Ati: ”Ntecyereza ko byaba
bidahagije kuvuga ko yari umuhanga cyangwa umunyabwenge.” Professor Allen
Shields na we yunzemo agira ati: ”Niwe muntu mwiza nigeze mbona.”
Bimwe mu bihe bitazibagirana kuri kuri uyu mugabo!
Mu 1966 Kaczynski yashatse kwhinduza igitsina ariko mu nyuma aza kwisubiraho. Mu 1967 yahawe igihembo cy’umushakashatsi mwiza mu mibare muri Kaminuza ya Michigan, icyo gihe yarimo akorera impamyabumenyi y’ikirenga.
Mu buzima bwa Kaczynski nta nshuti yari afite ndetse yigeze
no kwegura ku kazi muri Kaminuza ya California nyuma y'uko bigaragaye ko
adakunzwe n’abanyeshuri kuko atigishaga neza ndetse nta n'ibisubizo yatangaga ku
bibazo bamubazaga, hari 1970.
Mu 1971 yasubiye kubana n’ababyeyi be muri Leta ya Illinois aho
yamaze agahe gato, ubundi aza kujya gutura muri Montana mu nzu yari yarubatse iciriritse
abayeho ubuzima bwa gikene, ahantu hatari umuriro, nta mazi, abeshejweho n'akazi
hafi ya ntako ubundi afashwa n’ababyeyi be.
Kaczynski yari afite intego yo kwigira ariko na none
ntiyavugirwagamo ndetse yarwanyaga bikomeye ibintu by’ikoranabuhanga
kuko nta keza yaribonagamo. Byaje guhuhuka ubwo yasomaga igitabo
cy’umufilozofe w’umufaransa Jacque Ellul kitwa The Technological Society.
Icyo gitabo cyavugaga ko ikoranabuhanga riri kugenda rifata intera nyamara ari ryo
herezo ry’isi. Iki gitabo Kaczynski yagifataga nka Bibiliya. Mu 1998 ubwo yasobanuraga iby’inyigisho zigikubiyemo, yagize ati: ”Ubwo nasomaga igitabo bwa mbere,
naratangaye cyane kubera ko ntekereje numvaga ari umuntu uri kuvuga ibyo nanjye
nahoze ntecyereza.”
Kaczynski yageze ku rwego atifuzaga akavuyo k’abantu benshi, ibintu byafashe indi ntera mu mpeshyi ya 1983 nk'uko yabisonuye ati: ”Iyo
mpeshyi hari abantu benshi hafi y’inzu yanjye, nafashe umwanzuro mvuga ko
nkeneye umwanya. Naje gusubira ku ivuko naho mpageze nsanga harangiritse
bahanyujije umuhanda ntabwo wakumva uburakari nari mfite.”
Akomeza agira ati: ”Icyo gihe ni bwo nafashe umwanzuro ko aho
kurwana no gushaka ahandi hantu ahubwo ngomba gukora uko nshoboye nkagarura
ibihe by'ahahise nkihorera.”
Kaczynski muri ibyo bihe byose yasurwaga kenshi na se wari
unarembejwe na kanseri y'ibihaha kugera kuwa 02 Ukwakira 1990 ubwo se yahitagamo
kwiyahura.
Kaczynski yagiye atega ibisasu bitandukanye bibarirwa muri 16
byivuganye abantu bagera kuri 3, abandi 23 barakomereka, byari hagati ya 1978 na 1995.
Ibintu byose yakoraga, yagiraga ukwigengesera cyane ku buryo nta kimenyetso yasigaga.
Bimwe mu bisasu Kaczynski yagiye atega, yahereye ku cyo yoherereje
nk’ubutumwa bwanditse Buckery Crist wari umwarimu muri Kaminuza ya Northwestern, ariko nibwabasha kumugeraho ahubwo ushinzwe umutekano witwa Terry wabufunguye ni we
bwaturikanye arakomereka, hari kuwa 25 Gicurasi 1978.
Na none nyuma y’umwaka yongeye kwibasira ya Kaminuza mu gisasu
cyari mu gipfunyiko cy'itabi umunyeshuri warimo ahasoreza John Harris ni we
wagifunguye kiramukomeretsa.
Mu 1979 igisasu cyashyizwe mu mwanya wagenewe imizigo mu ndege ya
Boeing 727 y’ikompanyi y’ingendo y’abanyamerika ya Airlines Flight 444, yavaga
Chicago yerekeza mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Washington DC.
Kuba cyari gifite ikosa mu kukiregera, byatumye kidaturitsa
indege ariko cyateje umwotsi bituma igwa igitaraganya.
Kaczynski yaje koherereza ikindi gisasu umuyobozi wa kompanyi
itwara indege ya United Airlines, Percy Wood. Cyamutwitse igice kinini
cy’umubiri we.
Yakoreshaga uburyo bwihariye mu gutunganya no gutega ibisasu bye
ku buryo hari n'ibyo yoherezaga nk’urwandiko cyangwa mu gitabo. Ibisasu bye byabaga
bikoze hifashishijwe ahanini ibimera, ibiti n’imbaho.
Ibisasu byinshi yagiye akora yabyoherereza abahanga nkawe
bigisha muri Kaminuza zitandukanye zirimo na California yakozemo akaza kwegura. Harimo icyakomerekeje bikabije Professor Diogenesis Angelakos, hari 1982.
Muri Gicurasi 1985 Captain John Hauser yatakaje intoki enye mu
gisasu cyoherejwe na Kaczynski, mu Ugushyingo 1985 Professor James V McConell
n’umwunganzi we Nicklaus Suino nabo barakomeretse bikamije nyuma yo kwakira
ubutumwa babufungura bagasanga ari igisasu.
Nyuma yo gumeretsa no kwivugana abantu batandukanye, yatangiye
kwemera ibyaha avuga ko azarecyeraho ibikorwa by’ubuhezanguni n’ubwihebe mu
gihe ibyo asaba bizaba byubahirijwe.
Yohereje ubutumwa bw’amagambo ibihumbi 35 asaba ibitangamakuru kubumushyirira hanze, ibintu byabanje kwigwaho na FBI hibazwa niba bwarekurwaga.
Ariko ku burenganzira bwatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru Janet Reneo n’Umuyobozi
Mukuru wa FBI, byabaye ngombwa ko burekurwa hagamijwe kuburira abaturage no kureba
niba hari uwamenya nyiri iyo nyandiko.
Mu byo Kaczynski yasabaga harimo ko ikoranabuhanga rikwiriye
guhagarikwa kuko riri kwangiza imibereho ya muntu kandi isi yose ibibona nubwo
yirengagiza.
Yasabaga ko ibintu byasubira nko mu myaka yo hambere yaryo kuko
bitabaye ibyo ubuzima bwa muntu buri habi. Inyandiko y’uyu mugabo yagiye
ivugisha abasesenguzi benshi, bamwe bavuga ko ari mu kuri, abandi bakagaragaza ko
byamucanze yataye umutwe.
Nk’uwitwa Alston Chase, mu 2000 yabwiye ikinyamakuru The Atlantic
ati:”Ni ukuri ko abantu babona Kaczynski nk'uwataye umutwe kuko ariko bifuza
kubyizera ariko ibitekerezo bya Kaczynski nubwo bidasanzwe bifite
ishingiro.”
Yagaragaje ko Kaczynski akwiriye gufatwa nk’umuntu utandukanye ariko na none ibyo avuga bikwiriye gutera isi yose ubwoba. Ibikorwa byose bya Kaczynski ntabwo higeze hamenyekana niba yaba yari afite abandi yabifatanyagamo nabo.
Hashingiwe kandi ku buryo ibisasu by’uyu mugabo byabaga bikozemo, bisangwa ko yari yarancengewe burundu n’inyigisho z’umufilozofe Jacques Ellul,
Inzobere mu buzima bw’inyamaswa Desmond Morris n’umusikologe Martin Seligman
nk'uko byagaragajwe muri raporo y’ubushakashatsi yashyizwe hanze mu mwaka wa 2021.
Ibikorwa by’ubwihebe bya Kaczynski byahagurukije FBI ndetse
kugeza n’ubu haracyakorwa ubusesenguzi ku birego bye.
Murumuna we David, yatangiye kugerageza kurengera mukuru we ariko
biba iby’ubusa kuko abacurabwenge ba FBI batari bamumereye neza aho batangiye kumusaba
kwerekana inyandiko ajya agirana na mukuru we ngo bazigereranye n’inyandiko
yoherereje ibitangamakuru.
David yaje kuva ku izima yemera gukorana na FBI nyuma yo
kwemererwa uburinzi n’umuryango maze atanga ibishoboka byose yasabwaga.
Kuwa 03 Mata 1996 ni bwo Kaczynski yatawe muri yombi anasanganwa
inyandiko za paji zirenga ibihumbi 40 zivuga ku buryo bwa gihanga bwo
gutunganya ibisasu.
Hanasanzwe inyandiko isa n'iyari yaratanzwe asaba ibyahindurwa
kugira ngo ahagarike ibikorwa bye by’ubuhezanguni. Miliyari zigera kuri 50Frw
nizo byemezwa ko zakoreshejwe mu iperereza ryagejeje ku itabwa muri yombi rya
Kaczynski.
Muri Kamena 1996, Kaczynski yatangiye kuburanishwa mu mizi ndetse
abavoka be bakora igishoboka cyose ngo adakatirwa urwo gupfa, ibitaramubujije
kubirukana uko bari babiri ari bo Michael Donahoe na Judy Clarke.
Kaczynski yashyizeho Tony Sierra wakoresheje amayeri yose
ashoboka, anatangaza ko umukiliya we afite indwara yo kumva ibidahari. Ni ibintu ariko byaje kunugwanugwa ko ari igitekerezo cyacuzwe na nyina na murumuna wa David
Kaczynski bagira ngo aticwa.
Yaje gukatirwa burundu y’umwihariko mu mwaka wa 2006. Inzu ye
yashyizwe mu cyamunara itangwaho agera kuri miliyari 15Frw, yahise agirwa impozamarira
ku bagizweho ingaruka n’ibitero bye.
Imyaka 8 ya mbere yafungiwe muri gereza ya ADX Florence iri mu za
Supermax (gereza zo ku rwego rwo hejuru), ikorerwamo iyicarubozo iherereye mu gace
ka Florence ho muri Collarado.
Aha yaharemeye inshuti zirimo Rmazi Yousseg na Thimothy McVeign
wari warakatiwe urwo gupfa yaje kugenerwa mu wa 2001.
Nubwo afunzwe ariko ubuhanga bwe, ibitabo n’inyandiko yanditse
mu bihe bitandukanye biracyafatwa na benshi nk'iz’umumaro by’umwihariko muri
Kaminuza ya Michigan yizemo.
Inyubako yabagamo yashyizwe mu mutungo wihariye wa FBI.
Kuwa 14 Ukuboza 2021 ku myaka 79 Kaczynski nubwo hatatangajwe
indwara arwaye, yavanwe muri ADX Florence Supermax Prison yerekezwa mu kigo
cy’ubuvuzi kizwi nka Federal Medical Center ho mu gace ka Butner muri North
Carolina.
Ubuzima bwe bwagiye buvanwamo ibihangano bitandukanye kandi byamamaye, nka filimi yo mu 1996 yitwa Unabomber: The True Story, hari kandi filime y'uruhererekane Manhunt Unabomber yo mu 2011 kimwe na Ted K yo mu wa 2021. Hari n'ibice by’ubuzima bwe byifashishijwe muri Italian Unabomber.
Si ibyo gusa ahubwo hari ibitabo kandi byagiye byandikwa bishingiye ku buzima bwe
nka The Age of Spiritual Machines cyo mu 1999 cya Ray Kurzweil ndetse hari
n’ubushakashatsi n’ibiganiro mpaka byagiye bikorwa kuri we.
Umushinjacyaha Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wa 86, Merrick Garland, yatangaje ko mu buzima bwe ikirego cy’ikihebe, umuhanga, umwanditsi, umushakashatsi waminuje, Professor Kaczynski, kiri mu byo adashobora kuzibagirwa bibaho.
Ni umwe mu byihebe byahangayikishije Isi mu buryo bukomeye
Yategaga ibisasu mu bitabo n'ahandi hanyuranye
Avuga ko aticuza ibyo yakoze byose
TANGA IGITECYEREZO