Abakurikira filime bamenye filime yamamaye nka “Sex/Life” yanyuzwaga ku rubuga rwa Netflix, yagiye hanze bwa mbere mu 2021.
Bwa mbere ‘Sex/Life’ yashyizwe kuri Netflix ku wa 25
Kamena 2021. Ishingiye ku nkuru y’agatabo kitwa ‘44 Chapters About 4 Men’ ka BB
Easton.
Ivuga ku nkuru y’umugore w’abana babiri witwa Billie
Connelly, washakanye n’umugabo witwa Cooper Connelly.
Billie Connelly nyuma yo kurushinga n’uyu mugabo ntabwo
anyurwa n’uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina, ku buryo atangira kujya yibuka
uko yayikoranaga na Brad Simon bakundanye atarashaka.
Nyuma uyu mugore aza gutangira kwandika inkuru
y’ubuzima bwe bw’urukundo rwe n’uwo musore, buba bwiganjemo ibihe byiza
bagiranye mu gutera akabariro aba akumbuye.
Cooper Connelly aza kugwa ku nyandiko y’uyu mugore we
muri mudasobwa, akamenya uburyo akundamo gutera akabariro akaba ari nabwo
atangira kujya akoresha kugira ngo yigarurire umutima we.
Ariko ntabwo bituma n’ubundi uyu mugore atamuca inyuma
hamwe na Brad Simon, bakundanye akiri umukobwa.
Season ya mbere ya ‘Sex/Life’ ifite ibice umunani. Iri
mu bwoko bwa pornographie zoroheje, buzwi nka erotic movie cyangwa soft porn.
Igaragaramo Sarah Shahi ukina ari Billie Connelly, Mike Vogel ukina ari Cooper Connelly, Adam Demos ukina ari Brad Simon na Margaret Odette ukina nka Sasha Snow.
Kuri ubu hamaze gusohoka igice cya kabiri cy’iyi
filime. Iki gice n’ubundi ntabwo hajemo impinduka nyinshi, cyane ko abakinnyi
batahindutse.
“Season 2’’ ya Sex/Life ifite ibice bitandatu. Igaruka ku
buzima bwa Billie Connelly na Cooper
Connelly, bukomeza kwivangwamo na Adam Demos.
Adam Demos na Billie bakomeza gutera akabariro baca
inyuma Cooper, ariko iyi filime irangira baretse gukomeza kwiyumanganya ahubwo
bakagaragaza ko bakundana byeruye, ndetse filime irangira bari ku mucanga bakoze
ubukwe.
Irangira kandi Billie atwite inda ya Brad Simon, uba
wahindutse umugabo we ku mugaragaro.
Ibyo Billie cyangwa Saha Shahi akina muri iyi filime, byenda gusa n’ubuzima bwe busanzwe.
Muri Kamena 2020 nibwo US Weekly yatangaje ko Sarah
Shahi yashwanye na Steve Howey wari umugabo we, bari bamaranye imyaka 11. Bari
bafitanye abana batatu barimo uwitwa William, n’impanga zirimo Violet na Knox.
Batandukanye byemewe n’amategeko muri Mutarama 2021.
Sarah Shahi [Billie Connelly] kuri ubu akundana na Adam
Demos [Brad Simon].
REBA AGACE GATO KA SEX/LIFE, SEASON 2
TANGA IGITECYEREZO