RFL
Kigali

Ibyo wamenya ku gice cya kabiri cya ‘Sex/Life’, film yaciye ibintu kuri Netflix

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:12/03/2023 14:58
0


Abakurikira filime bamenye filime yamamaye nka “Sex/Life” yanyuzwaga ku rubuga rwa Netflix, yagiye hanze bwa mbere mu 2021.



Bwa mbere ‘Sex/Life’ yashyizwe kuri Netflix ku wa 25 Kamena 2021. Ishingiye ku nkuru y’agatabo kitwa ‘44 Chapters About 4 Men’ ka BB Easton.

Ivuga ku nkuru y’umugore w’abana babiri witwa Billie Connelly, washakanye n’umugabo witwa Cooper Connelly.

Billie Connelly nyuma yo kurushinga n’uyu mugabo ntabwo anyurwa n’uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina, ku buryo atangira kujya yibuka uko yayikoranaga na Brad Simon bakundanye atarashaka.

Nyuma uyu mugore aza gutangira kwandika inkuru y’ubuzima bwe bw’urukundo rwe n’uwo musore, buba bwiganjemo ibihe byiza bagiranye mu gutera akabariro aba akumbuye.

Cooper Connelly aza kugwa ku nyandiko y’uyu mugore we muri mudasobwa, akamenya uburyo akundamo gutera akabariro akaba ari nabwo atangira kujya akoresha kugira ngo yigarurire umutima we.

Ariko ntabwo bituma n’ubundi uyu mugore atamuca inyuma hamwe na Brad Simon, bakundanye akiri umukobwa.

Season ya mbere ya ‘Sex/Life’ ifite ibice umunani. Iri mu bwoko bwa pornographie zoroheje, buzwi nka erotic movie cyangwa soft porn. Igaragaramo Sarah Shahi ukina ari Billie Connelly, Mike Vogel ukina ari Cooper Connelly, Adam Demos ukina ari Brad Simon na Margaret Odette ukina nka Sasha Snow.

Kuri ubu hamaze gusohoka igice cya kabiri cy’iyi filime. Iki gice n’ubundi ntabwo hajemo impinduka nyinshi, cyane ko abakinnyi batahindutse.

“Season 2’’ ya Sex/Life ifite ibice bitandatu. Igaruka ku buzima bwa Billie Connelly na  Cooper Connelly, bukomeza kwivangwamo na Adam Demos.

Adam Demos na Billie bakomeza gutera akabariro baca inyuma Cooper, ariko iyi filime irangira baretse gukomeza kwiyumanganya ahubwo bakagaragaza ko bakundana byeruye, ndetse filime irangira bari ku mucanga bakoze ubukwe.

Irangira kandi Billie atwite inda ya Brad Simon, uba wahindutse umugabo we ku mugaragaro.

Ibyo Billie cyangwa Saha Shahi akina muri iyi filime, byenda gusa n’ubuzima bwe busanzwe.

Muri Kamena 2020 nibwo US Weekly yatangaje ko Sarah Shahi yashwanye na Steve Howey wari umugabo we, bari bamaranye imyaka 11. Bari bafitanye abana batatu barimo uwitwa William, n’impanga zirimo Violet na Knox. Batandukanye byemewe n’amategeko muri Mutarama 2021.

Sarah Shahi [Billie Connelly] kuri ubu akundana na Adam Demos [Brad Simon].

Adam na Sarah Shahi barakundana no mu buzima busanzwe, nyuma y’aho uyu mugore yiyemeje gutandukana n'uwahoze ari umugabo we 

REBA AGACE GATO KA SEX/LIFE, SEASON 2

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND