RFL
Kigali

Yamaze kuguhararukwa! Uko umugore utakigukeneye yitwara

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/03/2023 14:21
0


Ubusanzwe abagore bagira imico yabo itandukanye cyane n’iy’abagabo, by’umwihariko nko mu gihe bamaze gusa n’abahaga cyangwa bahararukwa abo bashakanye. Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku bimenyetso, bizakwereka ko umugore mwashakanye atagishaka kukwikoza.



Mu gihe umugore atakigukunda, ushobora kwiyumva nk’uwo isi iguyeho burundu. Mu gihe atakikwiyumvamo, hari ibimenyetso akwereka.

1. Ntabwo aba akikwitaho nka mbere

Iyo umugore atakigukunda arekeraho kugutekerezaho, ntaba akikwitaho. Ibyamutangazaga kuri wowe byose birayoyoka, bigashiraho burundu. Uyu mugore ahagarika kwita ku bintu umugabo we ari kunyuramo byose mu buzima bwe. Uko waba uri mwiza kose, umugore utakigukunda ntaba agikururwa nawe.

2. Ntabwo mukomeza kuvugana nk’uko bisanzwe

Ubusanzwe abantu batandukanywa cyane n’uko batakivugana, rwose ni ibintu bisanzwe. Umugore utakigukunda rero nawe aca imigozi yabahuzaga yose, ubundi agasigara yirebaho gusa. Niba mwaravuganaga nk’isaha yose, uyu mugore azakureka ntuzongera no kumenya ibyo arimo gutekereza.

3. Ntiyita ku buryo wiyumva

Wababara cyangwa wakwishima, ntacyo bimubwiye. Uyu mugore yirebaho we wenyine, kuburyo nta kintu cyawe na kimwe yumva.

4. Ni wowe utangiza ikiganiro akaba ariwe ugisoza

Uyu mugore arakureka kugeza igihe urumvira ko ukeneye kumuvugisha, akaba ari wowe umuhamagara cyangwa umwegera. Mu gihe muri kuvugana niwe uzakubwira ngo “Ubu hari ahantu ngiye kujya, tuze kubivuganaho ngarutse”.

5. Ibyo mu gitanda uba warabyibagiwe kera

Uyu mugore ntaba akiguha umwanya mu gitanda habe na gato

6. Hari ubwo umuhamagara ntanagufate

Nk’uko twabivuze mu ngingo zabanje, uyu mugore ntabwo akwitaho, uramuhamagara akabona telefone yawe ariko akanga kuyifata kuko ntacyo ari kubona mwavugana.

Isoko: www.bonobology.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND