RFL
Kigali

Keza Terisky yibarutse imfura ye na The Trainer wahise ajya kureba umwana

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:11/03/2023 11:34
0


Inkuru yabaye Kimomo ko umunyamideli Keza Terisky yibarutse imfura yabyaranye na The Trainer uzwiho gukoresha imyitozo ngororamubiri, unaherutse kwinjira mu bushabitsi bwo gucuruza amakoti agezweho.



Ni amakuru yamenyekanye mu ijoro ryahise ubwo The Trainer yasangizaga abamukurikira ku rubuga rwa WhatsApp ifoto afashe mu kiganze cy’imfura ye maze yerekana amarangamutima ye nyuma yo kwibaruka.

Gusa nubwo aya makuru yagiye hanze ntiyari yuzuye cyane ko ba nyirubwite batigeze batangaza ubuzima bw’umwana cyangwa ngo batangaze aho bibarukiye nyuma y’uko imfura yabo imaze kugera ku isi.

Bigoye cyane mu makuru inyaRwanda.com yahawe n’umwe mu nshuti za Keza wari unahibereye, yavuze ko ari byo ko Keza yibarutse ndetse ko yibarutse neza umwana w’umuhungu.

Yagize ati: ’’Ni byo Keza yibarutse neza umwana w’umuhungu ndetse ubuzima bwe bumeze neza cyane ubu n’umwana ameze neza nta kibazo, ahubwo ubu ni ibyishimo n’impundu mu muryango.’’

Abajijwe niba The Trainer yari ahari, yavuze ko ari byo koko yari ahari ndetse ni umwe mu babashije kubona umwana mu ba mbere ndetse amufata no mu biganza bye.

Uyu waduhaye amakuru ariko utifuje ko dukoresha amazina ye, yabwiye inyaRwanda.com ko Keza yibarukiye mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya ndetse ko mu mboni ze abona ko nta kibazo cyabayeho.

Keza asanzwe akora akazi ko kumurika imideli, umwuga yatangiye mu 2013. Ni umwe mu banyamideli icumi baserukiye u Rwanda i Lagos mu iserukiramuco ry’imideli rya GTBank Fashion Weekend.

Uretse kumurika imideli, ni n’umwe mu bakobwa bakunze kwifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye mu Rwanda, kuko yagaragaye muri ‘Pete Kidole’ ya Urban Boyz na Good Life, ‘Mama’ ya Urban Boyz , ‘Go mama’ ya Active n’izindi.

Keza ntabwo yigeze agira ubuzima bw’urukundo ibanga kuko abasore bakundanye abasangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Muri Werurwe 2019 yambitswe impeta na Richard wabarizwaga mu Bwongereza, gusa urukundo rwabo rwaje gukonja.


Mu 2021 Keza yongeye kuvugwa ari kumwe na Izere Laurien, wamenyekanye nka The Trainer, ukora akazi ko gukoresha imyitozo ngororamubiri abantu batandukanye barimo n’ibyamamare.

Nyuma y’amezi ane bari mu munyenga w’urukundo, baje gutandukana buri wese aca inzira ye mu rukundo, gusa baje gutungurana ku wa 17 Mata 2022, ubwo The Trainer yambikaga impeta uyu mukobwa amusaba ko bazabana akaramata nawe arabyemera.

Gusa urukundo rwabo rwakonje vuba nk’isosi y’intama kuko mu gihe bari bakishimira inkuru yo kwambikana impeta, bongeye kugaragara bavuga ko batakiri mu rukundo ibyo benshi bise imikino.

Kuri ubu aba bombi bongeye gutungurana ubwo The Trainer yabaga uwa mbere mu kujya kureba umwana nyamara byaravugwaga ko batagicana uwaka.


The Trainer ni we wasangije iyi nkuru nziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND