Polisi y'Igihugu mu Budage yatangaje ko umuntu utaramwnyekana yarashe abahamya ba yehova bari mu nzu y'ubwami bwa Yehova.
Umuntu wari witwaje imbunda niwe warashe abahamya bari masengesho y'abahamya ba Yehova. Icyo gitero cyagabwe mu nzu y'ubwami by'abahamya ba Yehova kuwa gatatu tariki 8 Werurwe 2023,mu mujyi wa Hamburg mu Majyaruguru y'Igihugu cy'Ubudage.
Ibinyamakuru byo Gihugu cy'Ubudage, byatangajeko abantu 6 aribo bapfuye ariko ntabwo hatangajwe amakuru atomboye ku muntu wagabye icyo gitero .Kuba uwo muntu warashe abahamya ba Yehova yaba akiriho cyangwa yarapfiye ntabwo byatangajwe kandi impamvu zamuteye gukora ayo mahano nazo ntiziramenyekana.
Abahamya ba Yehova barashwe ubwo barimo kwigishwa inyigisho z'ubutumwa bwiza.Ubuyobozi bw'inzu y'abahamya ba Yehova bwatangajwe ko bubabajwe n'icyo gitero cyagabwe ku bayoboke babo.
TANGA IGITECYEREZO