RFL
Kigali

Nyuma y’imyaka 5 The Son yagarukanye ingamba nshya zirimo indirimbo ‘Only One’ ibanziriza Album-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/03/2023 15:59
0


The Son umwe mu bahanzi badashidikanywaho ku buhanga bwabo, abikesha ijwi rye, n’ubwo rimwe na rimwe abantu bajya bakunda kumubura, aratangaza ko agarukanye ingamba nshya zirimo n’indirimbo ‘Only One’ ibanziriza Album.



Only One indirimbo nshya ya The Son, imaze iminota micye isohotse, ikaba ari indirimbo iryoheye amatwi ndetse yiganjemo amagambo ushobora kwifashisha ubwira umukunzi urwo wamukunze.

Ni imwe mu ndirimbo zifite amashusho meza ndetse ubwiza bwayo bukaba buyemerera gukundwa bitewe n’uburyo uyu muhanzi yayitayeho akayikora mu buryo bwerekana ko aha agaciro abakunzi be.

Aganira na inyaRwanda ku hazaza h’umuziki we, The Son yavuze ko mu by'ukuri yabuze ariko ko yabanje gufata umwanya wo gutuza no gutekereza ku byo agomba kubaha. Yagize ati: ’’Tuvuge ko nafashe umwanya wo kwicara ngatuza ngakora kuri album yanjye ngiye gusohora muri uyu mwaka izaba igizwe n’indirimbo 12.

Nafashe umwanya uhagije wo kumva indirimbo nziza zigezweho ngomba guha abantu banjye n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Muri icyo gihe cyose ntakoraga nabaga ndikwandika indirimbo imwe ku yindi neza kugira ngo indirimbo zizaba zigize album zizabe ari indirimbo z’umwimerere zose, kandi nateguye uko zizakorerwa amashusho, hari n’indirimbo zijyanye n’ibihe twaciyemo bitari byoroshye bya guma mu rugo".

The Sone yakomeje avuga ko icyifuzo cye ari "ugukora umuziki mwiza w’umwimerere abantu bose biyumvamo bakawukunda kandi nkatanga product nziza ku bakunzi banjye n’umuziki nyarwanda muri rusange, audio nziza, video nziza, ibyo byose byari ibintu bikeneye igihe no kwiga kuri iyo mikorere mishya no kwiga uko nabyaza umusaruro ibihangano byanjye bikangirira akamaro".

Avga ko yize uburyo bwinshi butandukanye bwo "gucuruza indirimbo zanjye". Arakomeza ati "Nahuye n'aba manager batandukanye, tuganira ku iterambere rya muzika yanjye, ibyo byose byasabaga kubanza kubiha umwanya uhagije ngategura ibintu byiza.’’

Only One ni indirimbo igaragara kuri shene ya Imfura The Son, ikaba yarakozwe na Producer Bob, naho amashusho yayo afatwa na Julien BMJIZZO umuhanga mu gutunganya amashusho.


The Son yagarukanye ingamba nshya mu muziki


Integuza y'indirimbo The Only One ya The Son


The Son ni umwe mu bahanzi bihariye n'ijwi

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO THE ONLY ONE YA IMFURA THE SON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND