RFL
Kigali

Kigali Protocal yafunguye ishami muri Poland mu kuratira amahanga ibyiza by’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/03/2023 15:46
0


Kigali Protocal Kompanyi ya mbere muri Afurika ikora ibijyanye na Protocol no kwamamaza, yafunguye ishami ryayo muri Poland mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n’abahatuye kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda binyuze mu bukerarugendo no kwakira abantu.



Ubwo hizihizwaga imyaka 35 umuryango RPF Inkotanyi umaze, Kigali Protocal ishami rya Poland ryitabiriye ibyo birori ndetse bamwe mu bayibarizwamo batorwa nka bamwe mu bahagarariye abandi.

Ni umuhango wari witabiriwe na Umuhoza Emma Pascaline witabiriye Miss Rwanda 2022 akaza no kuza muri 10 ba mbere bavuyemo Miss Rwanda, Ineza Charlene wabaye Miss Supranational Rwanda Influencer 2021, Umubyeyi Amelia Ella Urusaro Lena Lesley, Uwase Ange Delice n’abandi.

Kigali Protocal ni kompanyi ifite intego zo guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda binyuze muri Protocol ndetse ikaba yaragiye ifungurira imiryango ab’igitsinagore batandukanye cyane ko ari bo yibandaho.

Iyi Kompanyi yafunguye ishami muri Poland mu rwego n’ubundi rwo gukomeza gushyigikira no guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda binyuze muri bo nk’abanyarwanda ubwabo. Intego zabo ni ukwerekana serivisi nziza zashimwe na benshi mu Rwanda kuri ubu zikaba zigeze n’ibwotamasimbi.


Kigali Protocol izwiho kugira abakobwa beza

Umuyobozi wa Kigali Protocal ishami rya Poland, Ineza Charlene, wabaye Miss Supranational Rwanda Influencer 2021, yabwiye inyaRwanda.com ko biteguye gukora ibishoboka byose bagakomeza gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho binyuze mu bukerarugendo.

Ineza yakomeje avuga ko nta kindi bisaba atari ukwitwara neza mu kazi bakora, gufatanya muri byose no kwakira ababagana neza. Yagize ati: ’’Yego ni byo iri ni ishami rya Kigali Protocal muri Poland ariko nanone duhagarariye igihugu cyacu inaha tugomba kwerekana isura nziza.’’


Ubwiza bwabo bushimwa n'abo bafasha mu bihe bitandukanye

Umuhoza Emma Pascaline umwe mu bayobozi ba Kigali Protocal, akaba umuhanga mu gufatanya no kubana neza n’abantu batandukanye, wanitabiriye Miss Rwanda 2022, yabwiye inyaRwanda ko ubudasa berekanye mu kwakira neza abantu bugiye no kugaragarira muri Poland.

Usibye aba kandi muri Kigali Protocal habarizwamo Umubyeyi Amelia Ella wakinnye mu batarengeje imyaka 16 mu ikipe y’igihugu ya Basketball akaba ari no mu mwaka wa nyuma muri Logistics muri kaminuza ya Warsaw University;

Kalisa Kaliza Rita wiga muri Vistula University ibijyanye na Business wanabaye umwe mu bahagarariye UN ku biro bikuru byayo biba muri Kenya mu 2018; Urusaro Lena Lesley wabaye uwa mbere mu bantu 1000 bazi koga muri WKS 2017, akaba kaba ari kurangiza mu bijyanye na Marketing muri Warsaw Management Universtiy muri Poland;


Umubyeyi Amelia Ella azwi cyane nk'uwakiniye ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 16 muri Basketball muri 2019

Uwase Ange Delice, ni umwe mu bagize Kigali Protocal Poland, Mumporeze Benitha wiga ibijyanye na Businesi, Uwumukiza Peace wiga IT Management na Isimbi Carmella nawe wiga ibijyanye na Businesi.

Kigali Protocal ni kompanyi y’urubyiruko yatangiriye mu Rwanda, aho yagiye ikora ibikorwa bitandukanye bijyanye na Serivisi by'umwihariko Protocol, ibikorwa bijyanye no kwamamaza, gukora serivisi muri Tour du Rwanda n’abandi.

Kuri ubu Kigali Protocol iri kwizihiza imyaka itanu imaze ikaba iri gutegura igitaramo gikomeye aho kizayihuza n'abakunzi bayo ndetse n'abahanzi batandukanye.

Umuhoza Pascaline ni umwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2022 ndetse afite n'uruhare runini mu myidagaduro

Kigali Protocal ifite intego zo gufasha urubyiruko rufite inzozi n’intumbero zitandukanye gufatanya, kwigira no gusigasira ibyiza u Rwanda rwagezeho mu bihe bitandukanye binyuze mu kwigisha urubyiruko.


Kalisa Rita Kaliza yiga ibijyanye n'ubushabitsi (Business) muri Kaminuza ya Vistula University. Yabaye umwe mu bahagarariye UN ku Biro Bikuru by'uyu Muryango muri Kenya mu 2018


Ineza Charlene yabaye Miss Supranational Rwanda Influencer 2021

Urusaro Lena Lesley yabaye uwa mbere mu bantu 1000 mu mukino wo koga

Uwase Ange Delice ni umwe mu bagize Kigali Protocol

Uwumukiza Peace ni umwe mu bagize Kigali Protocal

Isimbi Carmella ni umwe mu bagize Kigali Protocal

Kigali Protocal ishami rya Poland

Bamwe mu bagize Kigali Protocal baherutse guhura na Ambasaderi w'u Rwanda muri Poland

Aha hari mu muhango wo kwizihiza Yubile ya RPF

Aha Gakire Hercy umwe mu babarizwa muri Kigali Protocol yari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Poland Prof, Prof. Shyaka Anastase

Ubutumwa bwa Kigali Protocol ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND