Kigali Jazz Junction ya Werurwe 2023 irihariye biturutse ku kuba ibihugu bitatu bibarizwa mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bifite abahanzi babihagarariye muri iki gitaramo, kiba kigamije gufasha Abanyarwanda n’abandi gusoza neza ukwezi.
Kuri uyu wa Kane tariki 10 Werurwe 2023, nibwo RG
Consult itegura ibi bitaramo yatangaje umuhanzi wa Kane uzaririmba muri iki
gitaramo, kizaba ku wa 31 Werurwe 2023 muri Kigali Conference and Exhibition
Village ahazwi nka Camp Kigali.
Levixone wo muri Uganda ni we muhanzi wa kane
watangajwe. Ni nyuma ya Daddy Andre nawe ukomoka muri Uganda, Wyre wo muri
Kenya ndetse na Alyn Sano. Bivuze ko ibihugu bitatu byo muri EAC bihagarariwe
muri iki gitaramo.
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ugizwe
n’ibihugu birimo Uganda, u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo na
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Levixone uzwi mu ndirimbo nka ‘Turn the replay’
aheruka i Kigali mu giterane gikomeye ‘Revival Conference’, cyabereye mu nyubako
y’imyidagaduro ya BK Arena.
Ubwo yari i Kigali, yanditse kuri konti ye ya
Instagram agaragaza ko yishimiye gutaramira abarenga ibihumbi n’ibihumbi, bari
muri iki giterane cy’ububyutse.
Levixone yubakiye umuziki ku njyana ya R&B, Soul
ndetse na Reggae. Uyu musore yavutse ku wa 7 Ukuboza 1992, avuka mu muryango w’abana
icumi.
Mu 2012 yavuye mu rugo iwabo, nyuma yo kumenya ko uwo
yitaga Se atari we. Yigeze kubwira ibitangazamakuru byo muri Uganda, ko uyu
mugabo yitaga Se yamutotezaga cyane akamukubita, igihe kiragera yumva
aramuzinutswe
Yigeze kuvuga ati “Ntabwo nigeze menye ko umugabo nitaga Data atari we umbyara. Ntabwo niyumvishaga ko ntari umwana kugeza ubwo ngiye ku ishuri. Namubonye kenshi agurira imyenda bashiki banjye ariko njyewe ntangurire.”
Uyu musore yavuze ko benshi mu bana bari mu kigero cy’imyaka
nk’iye bajyaga ku ishuri we agasigara, byanatumye acikiriza amashuri aza
kuyakomeza nyuma.
Nyuma yo kuva mu rugo, yabaye umwana wo ku muhanda mu
bice bya Kosovo, atangira gukora akazi gasanzwe ashakisha imibereho.
Mu bihe bitandukanye yagiye ajya mu bikundi by’abasore
bakoraga urugomo bagafatwa. Yasubije inyuma amaso ava muri ako gakundi, nyuma y’uko
umwe mu nshuti ze yiciwe muri ibi bikorwa byo gushakira amaramuko ku muhanda.
Nyuma yo kuva ku muhanda, Levixone yagiye gusura
Pasiteri Imelda Namutebi mu rusengero ashaka ko bamuha umwanya akabyina ariko
bakamwishyura, atungurwa n’uko abakiristu hafi ya bose bamusabye kubaririmbira
no kubyina.
Nta gitekerezo na kimwe yari afite kubijyanye n’indirimbo,
ariko muri we yaremye amagambo mashya ubundi aririmbira abakristu barabikunda.
Uyu musore afite impano yo gukina umupira w’amaguru
yanamufashije kubona umuterankunga bituma asubira mu ishuri, arangiza ayisumbuye
kuri Grace High School mu kace ka Gayaza, ari nabwo yamenye ko afite impano yo
kuririmba.
Avuga ko yinjiye mu muziki biturutse kuri Mac Elvis,
kandi ku myaka 13 y’amavuko nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere. Yakoze
indirimbo nka Chikibombe, Turn The Replay, Jungle, Niwewe, Hope, Edoboozi n’izindi
nyinshi.
Yegukanye ibihembo birimo icy’umuhanzi mwiza w’umwaka w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Kenya mu 2016, indirimbo ‘Ponya’ yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza mu bihembo Maranatha Awards mu 2019 n’ibindi.
Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira muri iki gitaramoLevixone uri mu baramyi bakomeye muri Uganda ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction
Daddy Andre, umunya-Uganda uherutse gutandukana n’umukunzi we w’umunyamuziki azaba ari i Kigali, ku wa 31 Werurwe 2023
Umuhanzikazi Alyn Sano uherutse gusohora indirimbo ‘Boo and Bae’ agiye kongera gutaramira abakunzi be
Umunya-Kenya, Wyre agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere binyuze muri Kigali Jazz Junction
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TURN THE REPLAY' YA LEVIXONE
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CHIBOMBE' YA LEVIXONE NA TIMELESS NOEL
TANGA IGITECYEREZO