Kurira ni igikorwa gifatwa mu buryo butandukanye n’abantu benshi ariko gifite ubusobanuro butari bumwe. Kurira ni ibintu karemano gusa impamvu zituma bibaho nizo zitandukanye.
Kurira ni ibisubizo umubiri ugaragaza inyuma nk’igisubizo
cy’ibyabayeho byaba byiza cyangwa bibi. Akenshi abantu barira kubera kubabara
bagize agahinda, umunabi, ibyishimo ndetse n’ibindi bigera ku mubiri.
Mu mico itandukanye y’abantu, kurira bifatwa nk’ikintu kibi, bigatuma bagira inama abantu babo kutarira n’uwo babonye ari kurira bakabimuziza.
Ubushakashatsi bugaragaza ko kurira bigira ingaruka nziza ku mubiri ndetse no mu ntekerezo kandi izo nyungu zo kurira zitangira kubaho umuntu akivuka dore ko nawe arira. Tekereza impamvu bakubita umwana wavutse ngo arire mu gihe atabikoze ku bwe.
1.Bifasha
ubikora gutuza no kwiyakira
Iyo umuntu yababajwe n’ikintu runaka, nyuma akaza
gufata umwanya wo kurira, aratuza, guhangayika bigashira, umubiri we ugakora
neza cyane.
Ubushakashatsi bwakozwe na National Library Of Medicine, bwagaragaje ko kurira bifasha
umubiri w’umuntu kumera neza birimo kwiyakira no kuruhuka.
2. Bikiza uburibwe
Iyo umuntu ari gusuka amarira ababaye bituma icyitwa ‘Oxytocin’ na ‘Endorphins’ nabyo bisohoka. Iyi misemburo yombi niyo ituma umuntu
yumva ashize ubwoba n’uburibwe yari afite inyuma bugashira burundu. Uku gushira
no kugabanya uburibwe bigabanya kumva ko umuntu atabayeho neza.
3. Bisubiza
ubuyanja
Kurira ni ingenzi cyane ndetse ni na byiza kuko bituma
uwari usuherewe agarukana ubuyanja, akongera agaseka.
4.Bituma
ubasha kuryama neza
Ikigo cyitwa American Academy Of Pediatrics cyibanda ku bituma umwana akura neza binyuze mu kuryama, cyagaragaje ko kurira bifasha umwana ukiri muto gusinzira neza ndetse kivuga
ko ibyo bigira ingaruka no kumuntu mukuru.
Isoko: Bona.co.za
TANGA IGITECYEREZO