RFL
Kigali

Yari umuhanga cyane! Inkuru ya Pasqual Pinon wavukanye imitwe ibiri

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:9/03/2023 10:46
0


Ubusanzwe ntabwo wakumva ko umuntu ashobora kuvukana imitwe ibiri, gusa umugabo witwa Pasqual Pinon we byamubayeho avukana imitwe ibiri.



Mu 1900 na mbere yaho, mu gihugu cya Mexique humvikanye inkuru y’umugabo wavukanye imitwe ibiri. Ibi bitandukanye cyane no kubagwa byigeze kubaho mu mateka y’isi, ugasanga umuntu afite imitwe y’abantu babiri. Urebye neza, imitwe yombi ya Pinon ireba hejuru.

Uyu mugabo waranzwe no kuribwa umutwe cyane, yaje gukurwaho umwe, ubwo abaganga bamenyaga ko umuti wo kumurinda umutwe wamuryanga mu buryo budasanzwe ari ugukuraho umutwe umwe.

Kuva icyo gihe umwe wakuweho asigarana umwe. Uyu mugabo watangaje abantu benshi cyane, ubwonko bwe nabwo bwaje gutandukanywa bituma arwara indwara yabwibasiye (Brain Demage). Umutwe umwe wari utereye hejuru ku mpanga ye. 

Ibinyamakuru byinshi byagarutse ku buzima bw’uyu mugabo, byavuze ko ubwo yari amaze gukurwaho umutwe umwe asa n’utabarwa, atigeze yongera kuribwa cyane cyangwa ngo akomeze kugira ibibazo by’ubwonko nk’uko byamubayeho mbere. Iyi ni inkuru yahaye benshi kwibaza na cyane ko idashoboka mu ntekerezo za muntu.

Ubu burwayi ntabwo yabwifuzaga na cyane ko burenze intekerezo za muntu kugeza abazwe akaba nk’abandi. Pasqual Piñón nk’amazina yahawe n’ababyeyi be, yavutse mu 1889 aza gupfa mu mwana wo 1929.

Yamenyekanye cyane kubera kumwita ngo ‘The Two-Headed Man’. Kubera uburyo yari afite impano itangaje mu mikino ngororamubiri, mu mwaka wo 1900 ni bwo yatangiye kumenyekana ubwo yitabiraga ibirori bya ‘Selles Floto Cirus’.

Uyu mugabo yabonwe n’umuntu watezaga imbere impano, wamwitegereje cyane agatangazwa n’uburyo ateye na cyane ko muri icyo gihe uyu mugabo yahishaga umutwe wo hejuru.

Uyu mugabo yaje kubyara umwana, wagowe cyane no gusererezwa n’abantu bitewe n’ubuzima bwa se. Ababyeyi be, bagiye bagaragaza ko uyu mugabo akiri muto, abantu bose bamwitaga inyamaswa ndetse n’andi mazina yabaga agamije kumusebya.


Isoko: Wikipedia, Sideshows.fandom.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND