Umugabo niwe mutwe w’urugo, umugabo niwe uhetse urugo ku buryo ijambo rimwe ribi cyangwa kwivamo yakora byasenya urugo rwose. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibintu 3 by’ingenzi, umugabo akwiriye guceceka kugeza mpaka.
Amakosa arimo gukorwa n’abagabo benshi muri iyi minsi
ni ukuyoborwa n’amarangamutima yabo, bakamena amabanga yose batibagiwe n’ayabo
ubwabo. Nk’umugabo rero tekereza ko
abantu bose batandukanye hanyuma utekereze ko n’umugore wawe ariko ameze, ugire utwo umukinga k’ubw’umutekano wawe.
Mwarateretanye, murakundana ndetse murabana, ariko
ntabwo ufite uburenganzira bwo kumusangiza ibyawe by’ibanga.
ESE
NI IBIHE BINTU BY’INGENZI UKWIRIYE KUGUMISHA MU MUTIMA WAWE.
1. Ntuzamubwire amabanga
yawe y’umuryango wawe
Nibyo ukeneye kuvugana n’umuntu, urumva uri wenyine
hari ibyo ukwiriye kubwira umugore wawe ariko irengagize ibibazo by’umuryango
wawe, ntutume abimenya. Ntabwo byemewe ko amabanga y’umuryango wawe uyasangiza
uwo mwashakanye, kuko ushobora kumubura.
2. Ntuzamubwire
aho intege zawe ziri
Umugore mwashakanye cyangwa umukobwa mukundana, ashobora
kuzifashisha amakuru wamuhaye akakurwanya bidasanzwe. Wowe, menya intege nke
zawe uzikomereho, uzimenyere ntihagire undi ubibwira, ubundi ushake uburyo
wikosora.
3. Mu gihe
mubana cyangwa mutarabana, ntuzihutire kumubwira ibyerekeye amafaranga ukorera
cyangwa winjiza ku kwezi. Muhe umwanya uhagije, ubone umubwire amafaranga yawe
winjiza. Kwihutira kumwereka amafaranga winjiza, ni amakosa.
Isoko: Indiatimes.com
TANGA IGITECYEREZO