RFL
Kigali

Uburanga bwa Karen Bujulu wigaruriye umutima wa Juma Jux wakundanaga na Vanessa Mdee-AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:7/03/2023 15:00
0


Nyuma yaho Vanessa Mdee na Rotimi bibarutse umwana wa kabiri; Juma Jux wahoze akundana n’uyu mugore nawe akomeje ibihe byiza by’urukundo n’umukunzi we mushya Karen Bujulu.



Aba bombi ntibasiba mu itangazamakuru ryo mu Karere biturutse ku mafoto basangiza ababakurikira bahuje urugwiro ndetse ntibasiba kuba bari kumwe bafatanye agatoki ku kandi.

Aba bombi bagaraje ko batangiye urugendo rwo gukundana mu 2022 ku munsi w’abakundanye. Ndetse, icyo gihe Jux yatunguye umukunzi we aramwerekana, maze abantu batangira gucika ururondogoro guhera ubwo.

Karen Bujulu ubusanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Vanessa Mdee wakundanye na Jux na Rotimi, batangiye kugaragaza ko bakundana mu 2020. Byari nyuma y’aho Vanessa atandukanye n’uyu muhanzi wo muri Tanzania Juma Jux bakanyujijeho mu rukundo.

Kuva batandukanye Jux yavuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye Huddah Monroe, umukobwa ukomoka muri Kenya uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Nayika Thongom.

Karen Bujulu yakuye Jux mu bwigunge Nta n'umwe ugisiga undi 

Bakunze gusohokana. Aha bari bagiye kureba umupira wa NBA 

Aha baruhuraga umutwe bakina 'Chase'

Juma Jux yongeye gusubira mu rukundo 

Karen Bujulu wigaruriye umutima wa Juma Jux wahoze akundana na Vanessa Mdee Ubwiza be buba bwigaragaza niyo yambaye akikwiza Ikimero cye kirangaza benshi Uyu mukobwa amaze umwaka umwe atangiye gukundana na Jux 


Uyu mukobwa azwi ku mbuga nkoranyambaga Uburanga bwe bukurura benshi Vanessa Mdee aryohewe n'urukundo rwe na Rotimi ndetse bafitanye umuhungu n'umukobwa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND