‘Kaze Rugamba’ kigamije guhuza abahanzi gakondo bo mu Rwanda n’ab’i Burundi cyabaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’umusaruro wavuye mu cya mbere cyabaye muri Gashyantare 2023.
Ni ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, guhera saa moya z’umugoroba
Iki ni igitaramo gitegurwa n’umunyamateka Kalisa Rugano
mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ubumwe n’amateka Abarundi n’Abanyarwanda
basangiye.
Ni igitaramo cyabaye ku wa 3 Werurwe 2023 mu ishami rya kaminuza
y’u Rwanda riri i Remera ahahoze ari KIE, cyibanze ku byivugo, Intore, imbyino n’ibindi.
Cyari kirimo amatorero atandukanye nka Ballet
Mutabaruka et Sango, Club Intwari, Club Himbaza ndetse na Olympe Niragira.Himbaza
na Olympe Niragira.
Kalisa Rugano yigeze kuvuga ko yahisemo gutegura ibi bitaramo nyuma yo
gusuzuma ibyo yabonye mu myaka 35 yamaze i Burundi aho yageze ahunze afite 13
aza gusanga hari byinshi Abanyarwanda n’Abarundi bahuza bitagomba kwibagirana
ndetse abakibyiruka bagomba kumenya bakanasigasira mu kunga ubumwe bw’ibihugu
byombi.
Uyu musaza w’imyaka 77 mu kiganiro yagiranye
n’itangazamakuru ku wa 1 Werurwe 2023 yasobanuye byinshi kuri ibi bitaramo
‘Kaze Rugamba’.
Ati “Ubundi Kaze Rugamba ni imbyino ifite amateka
akomeye i Burundi no mu Rwanda ariko abenshi ntibazi icyo iri jambo rihatse.
Iyi ni imbyino abanyarwanda babyinnye bakira Ntare Rugamba umwami w’i Burundi
wari uje mu Rwanda, hari ku ngoma ya Mutara II Rwogera mu Rwanda.”
Iki gitaramo cyari icya kabiri cyari kibaye nyuma y’ubusabe bwa benshi bitabiriye
icya mbere bifuje ko iki gitaramo cyakomeza kandi kikabaho inshuro nyinshi mu
mwaka.
Kuri iyi nshuro ya kabiri kwinjira ni 20000Frw mu
myanya y’icyubahiro, 10000Frw mu myanya isanzwe na 5000Frw ku banyeshuri.
Mu minsi ishize Kalisa Rugano, igitaramo cya mbere
cyagenze neza ari nayo mpamvu biyemeje gutegura icya kabiri. Ati “Twakoze
igitaramo cyiza! Ibyo n'abaje barabidushimiye, bashimye ko igitaramo twakoze
ari cyiza. Ni ukuvuga ngo kubona abantu bacye, no gukora igitaramo ntigishimwe
biratandukanye cyane.”
Akomeza ati “Iyo igitaramo gishimwe, ibyo washoye biba
ari binini cyane. Kuko, igihe cyose ushobora kongera kugiha intera ukazamuka.
Iyo, ari kibi ushobora kuva ku rubuga uvuyeho. Ntabwo rero twishisha ko
igitaramo twakoze atari cyiza.”
Kalisa yavuze ko iki gitaramo cyabaye cyiza kubera ko
gishingiye ku muco w’Abanyarwanda n’abarundi.
Kalisa Rugano yabaye mu Burundi mu gihe cy’imyaka 35,
aho yakoreye ibikorwa bitandukanye byubakiye ku Nganda Ndangamuco.
Avuga ko uyu mukino wubakiye kuri iki gitaramo bafite
gahunda yo kuwugeza mu bihugu birimo amahoro ‘mu kwerekana amahoro n’ubumwe
bw’abantu’.
Rugano avuga ko mu busanzwe ‘Kaze Rugamba’ yari indirimbo
Abanyarwanda bakirije umwami w’u Burundi’. Uwo mwami yitwaga Rugamba, icyo gihe
bayimuririmbire ari “mu twicabarabami twa Nyaruteja.”
Rugano avuga ko icyo gihe umwami yishimye cyane, ubwo
bamuririmbaga ari gutambagira. Yumva (umwami) ko bamwakiranye icyubahiro,
urugwiro biganisha ku mahoro y’ibihugu byombi.
Mu 2008 igitaramo nk’iki cyahuje Abagumyabanga ndetse
n’Itorero Inganzo Ngari, kibera ahitwa Odeon Palace mu Mujyi wa Bujumbura mu
gihugu cy’u Burundi.
Abanyarwanda biyerekana Abarundi baragaje ko kuvuza ingoma bibari mu maraso Abanyarwanda baragijwe Imana Abarundi basedrutse mu mbyino zitandukanye Abanyarwanda bahanyuranye umucyoUmurishyo wakomwe karahava Abarundi banyuze benshi
USHAKA AMAFOTO MENSHI KANDA HANO
AMAFOTO: SANGWA Jlien
TANGA IGITECYEREZO