RFL
Kigali

Isimbi Noeline wibagishije amabere ngo ashinge neza akomeje kwiyerekana mu buryo bwihariye-AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/03/2023 11:50
0


Umunyamideli Isimbi Noeline yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga mu mashusho yihariye.



Amahitamo ya muntu bijyanye n’ibihe arimo cyangwa agenda anyuramo ni menshi, gusa hari ayo abantu bafata ugasanga bisa nk’ibitunguranye bishingiye ku muco wa buri hantu.

Kuri ubu mu Rwanda kumva abantu babana bakundana bahuje ibitsina ni kimwe mu bintu bikigoye kubyumva, ikindi muri ibyo ni ikijyanye no gukina filimi z’urukozasoni [Ubusambanyi].

Umwe mu bahisemo iyi nzira, ni uwitwa Isimbi Noeline umaze imyaka irenga itatu atangiye kubikora ndetse mu biganiro bitandukanye avuga ko bimwinjiriza akayabo.

Mu minsi yashize yatangaje ko yamaze kwibagisha amabere kugira ngo arusheho gutera neza mu buryo abishakamo maze abagabo abigwizeho byo hejuru.

Nubwo avuga ko hakiri ibikiri gukorwa ku mabere ye, ntibimubuza kwifotoza amafoto yishimirwa cyane arimo nk'ayo yasangije abamukurikira mu masaha macye ashize mu myambaro yo ku mazi.

Aya mafoto menshi ari ahantu hatandukanye aherekejwe n’ibitekerezo byinshi birimo iby'abamushima bavuga ko umuntu udafashe ingaruka ntacyo yageraho, abandi bakavuga ko ari mwiza nubwo hari n'abavuga ko inzira yahisemo itaboneye.

Isimbi Noeline ari mu kigero cy'imyaka 24. Yavukiye mu Karere ka Rwamagana ho mu Ntara y’Iburasirazuba. Yakuriye mu Karere ka Musanze, icyo gihe yari afite imyaka 5.

Bidatinze yerekeje mu gihugu cya Uganda, ahava ajya muri Kenya. Muri ibyo bihe byose yagiye ahura n’ibizazane bitandukanye.

Yabaye kandi mu gihugu cya Afurika y'Epfo mu 2017. Ari mu bakobwa bitabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu wa 2018.

Isimbi Noeline ukina filime z'urukozasoni mu mwambaro wo ku mazi uzwi nka BikiniImiterere y'uyu mukobwa wakuriye mu buzima bushaririye ikomeza kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambagaNi we munyarwandakazi rukumbi wemera ko akina filime z'urukozasoniYakuriye mu buzima bugoye burimo no kuba ku muhanda kuva mu buto bweYabaye mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, South Africa, Nigeria, Dubai n'ahandi hatandukanyeYigeze kumvikana avuga ko kugeza ubu abareba amashusho ye y'urukozasoni abenshi ari abanyarwandaAheruka kwibagisha amabere ngo arusheho gutera uko abyifuza kandi mu buryo bukurura abagabo yemeza ko azabasangira na ba nyirabo kakahavaIsimbi Noeline ari mu bakobwa banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda ryamaze kuba ubukombe mu myidagaduro nyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND