Umuririmbyi Shema Kananura Kevin uzwi nka Kevin Skaa, yagarutse mu muziki agaragaza byinshi byamuzitiye gusa akaba yarabashije kubyigobotora.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho
yari ari kuvuga ku ndirimbo nshya afite ndetse n’indi mishinga yo mu minsi iri
imbere.
Ati ‘‘Uyu munsi mbazaniye indi ndirimbo yitwa ‘Another Round’,
kandi nshaka kubwira abakunzi banjye ko ngiye kubaha izindi ndirimbo. Igitekerezo cy’indirimbo
cyaje nyuma yo kujya muri studio nkakora indirimbo nkumva bijyanye n’izina
nayihaye. Iyi ndirimbo yari yatangiwe na Davis na Bernard. Twabanje guha beat
abandi bantu bo muri RDC.’’
Agaragaza ko iyi ndirimbo yabanje gukorwa na Davis na
Bagenzi Bernard gusa nyuma akaza kwisanga ari we uri kuyikoraho; avuga ko
yashakaga ko ifungura amayira ye mu muziki.
Ati ‘‘Twabanje uburyo bayikozemo bitarenze, turavuga
tuti reka tuyiboherereze, hari ibintu byinshi byari bitarajyaho. Melody na
chorus bije mpita numva ‘Another Round’ ijyanye n’ukuntu yagendaga. Ni indirimbo
ya Director P twashakaga ko ifungura amayira y’indirimbo zindi nshaka gushyira
hanze.’’
Uyu muhanzi avuga ko mbere ya COVID-19, yari agiye
gukorana na Madebeats, ariko ntibikunde kubera iki cyorezo. Ati ‘‘Urumva ntabwo
twari tuzi aho ibintu bigiye kugana, niyo mpamvu byahise bihagarara. Yahise acika
intege ajya mu bindi. Nyuma haje abandi birapfa.’’
Kevin Skaa avuga
ko amakuru yigeze kuvugwa mu 2021 ko agiye gukorana na Ibisumizi yari ayo ariko
batari bagiye kumusinyisha, ahubwo bagombaga gukorana bya kivandimwe ariko
nyuma ntibize guhura kubera ibibazo bike byabaye.
Ati ‘‘Ikintu cya mbere nari nsonzeye cyari ukugira
amasezerano igisigaye ni imbaraga zanjye. Barambwiye bati icyo ukeneye tubwire.’’
Avuga ko afite Extended Play[EP] nshya yitegura gushyira hanze. Ubu akaba ari guteguza
iyi EP ndetse na album nshya ya Director P yiswe ‘‘Curiosity’’.
N’ubwo amaze igihe mu muziki, agaragaza ko hari amatsiko
afite cyane yo kuririmbira abantu benshi. Ati ‘‘Mfite amatsiko menshi yo kujya mu bitaramo no
kuganira n’abafana. Birambabaza kugenda mu nzira ariko nkaba ntaragize amahirwe
yo gutanga indirimbo nyinshi.’’
Agaragaza ko impamvu atagize amahirwe yo gutaramira
abakunzi be ari uko indirimbo ze zamenyekanye zagiye hanze ari mu mashuri asoza
kaminuza.
Kevin Skaa mu bihe byashize avuga ko hari ibihe bibi
yagize mu muziki byatumye ashaka kuva mu muziki. Ati ‘‘Mu bihe bibi nagize mu
muziki hari igihe numvaga nshaka kuva mu muziki ariko amajwi y’abantu bagukunda,
ntibatuma uhagarara.’’
Kevin Skaa yatangiye umuziki mu 2017 mu buryo busanzwe
ariko atangira kwandika indirimbo ze bwite mu buryo bw’umwuga mu 2018.
Uyu musore ni musaza wa Linda Montez usanzwe ari
umuhanzi ndetse na mubyara we Derek Sano wo muri Active.
USHAKA KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KEVIN SKAAWAKANDA HANO
REBA INDIRIMBO NSHYA YA KEVIN SKAA NA DIRECTOR P
TANGA IGITECYEREZO