RFL
Kigali

Yahishuye uko yari agiye kuva mu muziki: Kevin Skaa yagarukanye imbaraga -VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/03/2023 12:04
0


Umuririmbyi Shema Kananura Kevin uzwi nka Kevin Skaa, yagarutse mu muziki agaragaza byinshi byamuzitiye gusa akaba yarabashije kubyigobotora.



Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yari ari kuvuga ku ndirimbo nshya afite ndetse n’indi mishinga yo mu minsi iri imbere.

Ati ‘‘Uyu munsi mbazaniye indi ndirimbo yitwa ‘Another Round’, kandi nshaka kubwira abakunzi banjye ko ngiye kubaha izindi ndirimbo. Igitekerezo cy’indirimbo cyaje nyuma yo kujya muri studio nkakora indirimbo nkumva bijyanye n’izina nayihaye. Iyi ndirimbo yari yatangiwe na Davis na Bernard. Twabanje guha beat abandi bantu bo muri RDC.’’

Agaragaza ko iyi ndirimbo yabanje gukorwa na Davis na Bagenzi Bernard gusa nyuma akaza kwisanga ari we uri kuyikoraho; avuga ko yashakaga ko ifungura amayira ye mu muziki.

Ati ‘‘Twabanje uburyo bayikozemo bitarenze, turavuga tuti reka tuyiboherereze, hari ibintu byinshi byari bitarajyaho. Melody na chorus bije mpita numva ‘Another Round’ ijyanye n’ukuntu yagendaga. Ni indirimbo ya Director P twashakaga ko ifungura amayira y’indirimbo zindi nshaka gushyira hanze.’’

Uyu muhanzi avuga ko mbere ya COVID-19, yari agiye gukorana na Madebeats, ariko ntibikunde kubera iki cyorezo. Ati ‘‘Urumva ntabwo twari tuzi aho ibintu bigiye kugana, niyo mpamvu byahise bihagarara. Yahise acika intege ajya mu bindi. Nyuma haje abandi birapfa.’’

Kevin Skaa avuga ko amakuru yigeze kuvugwa mu 2021 ko agiye gukorana na Ibisumizi yari ayo ariko batari bagiye kumusinyisha, ahubwo bagombaga gukorana bya kivandimwe ariko nyuma ntibize guhura kubera ibibazo bike byabaye.

Ati ‘‘Ikintu cya mbere nari nsonzeye cyari ukugira amasezerano igisigaye ni imbaraga zanjye. Barambwiye bati icyo ukeneye tubwire.’’

Avuga ko afite Extended Play[EP] nshya yitegura gushyira hanze. Ubu akaba ari guteguza iyi EP ndetse na album nshya ya Director P yiswe ‘‘Curiosity’’.

N’ubwo amaze igihe mu muziki, agaragaza ko hari amatsiko afite cyane yo kuririmbira abantu benshi. Ati ‘‘Mfite amatsiko menshi yo kujya mu bitaramo no kuganira n’abafana. Birambabaza kugenda mu nzira ariko nkaba ntaragize amahirwe yo gutanga indirimbo nyinshi.’’

Agaragaza ko impamvu atagize amahirwe yo gutaramira abakunzi be ari uko indirimbo ze zamenyekanye zagiye hanze ari mu mashuri asoza kaminuza.

Kevin Skaa mu bihe byashize avuga ko hari ibihe bibi yagize mu muziki byatumye ashaka kuva mu muziki. Ati ‘‘Mu bihe bibi nagize mu muziki hari igihe numvaga nshaka kuva mu muziki ariko amajwi y’abantu bagukunda, ntibatuma uhagarara.’’

Kevin Skaa yatangiye umuziki mu 2017 mu buryo busanzwe ariko atangira kwandika indirimbo ze bwite mu buryo bw’umwuga mu 2018.

 

Uyu musore ni musaza wa Linda Montez usanzwe ari umuhanzi ndetse na mubyara we Derek Sano wo muri Active.Kevin Skaa ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu myaka mike ishize mu Rwanda ariko nyuma aza kuburirwa irengero, ubu ari kuvuga ko yagarukanye imbaraga 

USHAKA KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KEVIN SKAAWAKANDA HANO

REBA INDIRIMBO NSHYA YA KEVIN SKAA NA DIRECTOR P 

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND