Kivumbi King yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Keza’ yafatiye i Bujumbura-VIDEO

Imyidagaduro - 27/02/2023 7:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Kivumbi King yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Keza’ yafatiye i Bujumbura-VIDEO

Kivumbi King, umwe mu bahanzi bagezweho abikesha umuziki we ukunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye yasohoye amajwi n’amashusho y’indirimbo “Keza ", nyuma ya ‘Yalampaye’ yakoranye na Kirikou Akili wo mu Burundi.

“Keza ", ni indirimbo nshya ya Kivumbi, imaze igihe gito isohokeye kuri shene ya Youtube ya KIVUMBI KING.

Kivumbi wasangije inyaRwanda.com aya mafoto, yavuze ko anyuzwe no gusangiza abakunzi be iyi ndirimbo ‘Keza’.

Iyi ndirimbo ifite umudiho ubyinitse, umuntu akaba atatinya kuvuga ko inaryoheye ijisho bitewe na Johanna Ingabire uburyo ayigaragaramo.

Muri iyi ndirimbo Kivumbi King aba atakagiza umukobwa akamubwira ko ari mwiza ndetse anamubaza impamvu ataba uwe kandi ibye byose ari ibye, ndetse ko uburanga bwe bumukurura.

Ubwo twandikaga iyi nkuru iyi ndirimbo yari imaze kugira ibitekerezo birenga 59 n’abantu barenga ibihumbi 2000 bamaze kuyireba. 


Kivumbi King yashyize hanze indirimbo ‘Keza’

Iyi ndirimbo Keza, amashusho yayo yafatiwe i Burundi aho uyu muhunzi akubutse, akaba yaranaririmbye mu gitaramo cya Trappish Concert aho yajyanye ku rubyiniro na Kirikou Akili banakoranye indirimbo.

‘Keza’ ni indirimbo yakozwe na Kenny Vibz, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Akram Ihaji.


‘Keza’ ni imwe mu ndirimbo Kivumbi akoreye Burundi

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘KEZA’ YA KIVUMBI KING


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...