RFL
Kigali

Pappy Patrick yakoze mu nganzo akebura abadafata umwanya wo gusenga nibura umunsi mu cyumweru

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/02/2023 15:35
0


Umuramyi Pappy Patrick utuye muri Canada yakoze mu nganzo akebura abantu badafata umwanya wo kwiherera n'Imana nibura umunsi umwe mu cyumweru, ababwira ko nta cyo bimaze gutunga iby'Isi ariko imitima yabo iri kure y'Imana.



Nkurunziza Patrick [Pappy Patrick] ni umuramyi ukora indirimbo mu njyana zigezweho ku Isi. Ubu, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Umwanya wo Gusenga" yuje ubutumwa bukomeye, akaba yarayanditse akuye inganzo ku cyanditswe cyo muri Bibiliya muri Mariko 8:36.

Yabwiye inyaRwanda ati "Indirimbo yitwa "Umwanya wo gusenga", nayiririmbye nyuma yo gusoma Mariko 8:36 nerekana ko umwanya munini tugira mu munsi dukora byinshi bitandukanye, akazi, umuryango tutakwibagirwa no gufataho umwanya cyangwa umunsi umwe nibuze mu cyumweru tukawuharira gusenga".

Uyu muhanzi avuga ko "ubutumwa bwinshi bukubiye mu bitero nanditse bitatu by'iyi ndirimbo naho inyikirizo ni ibisanzwe mba mvuga ko uyu ari womwanya wo gusenga bisanzwe". Aragira ati "Akanya gake gato gashobotse hari igihe wumva ijwi rikwibukije gusenga, jya ubikora ntukarindire igihe cyose ubyibutse".

Akomeza avuga ko hari igihe wagira gahunda nyinshi ukibagirwa cyangwa ukaba ucyibyibuka ko utasenze ariko rimwe na rimwe ukabyirengagiza kandi bidakwiye. Ati "Nkuko umuntu atibagirwa kurya cyangwa kunywa ibitunga umubiri ni na ko tutagakwiye kwibagirwa gusenga".

Pappy Patrick ni umwe mu baramyi nyarwanda b'intiti dore ko yasoje amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza muri Canada muri "General arts and visual design communication". Ni umukristo wavutse ubwa kabiri, akaba yarakuriye muri ADEPR. 

Iyo ari mu Rwanda asengera mu itorero rya ADEPR Kicukiro,  muri Canada akaba asengera muri Brookside Baptist Church muri Ottawa ndetse akaba akuriye urubyiruko rwo muri iryo torero. Amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo "Nyakubahwa", "Ku murongo", "Turi mu rugendo" n'izindi.


Pappy Patrick akunzwe mu ndirimbo "Nyakubahwa"


Pappy Patrick hamwe na Nyirakuru


Yasabye abatuye Isi kujya bafata umwanya bagasenga Imana nubwo byaba rimwe mu cyumweru

UMVA INDIRIMBO YE NSHYA "UMWANYA WO GUSENGA"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND