RFL
Kigali

Canada: Bishop Rugagi Innocent yateguye igiterane yatumiyemo Apotre Njuguna

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:27/02/2023 8:40
0


Mu gihugu cya Canada hagiye kubera igiterane cyateguwe na Bishop Rugagi Innocent wamamaye mu Rwanda mu gukora ibitangaza no gusengera abarwaye indwara zinyuranye, bagatangaza ko bakize.



Iki giterane cyahawe izina rya "Your Table is Ready on the eyes of your enemies". Kizatangira tariki 14 Werurwe kugeza tariki 19 Werurwe 2023.

Kizabera muri Canada, kikaba kizatambuka Live kuri channel ya TV7 Family. Ni igiterane kidasanzwe cyatumiwemo umukozi w'Imana witwa Apostle Njuguna.

Dr. Bishop Rugagi Innocent uyobora Redeemed Gospel Church yateguye iki giterane yahishuye ko kizagaruka ku bwoko butatu bw’uburozi Imana ikwiye kurinda abantu. Ubwo bwoko butatu bw’uburozi yabusobanuye:

1. Ijambo riremereye: Aha yabihuje n’ijambo riremereye umuntu ashobora kukwaturaho rikakubera nk’uburozi. Aha yatanze urugero rw’abakozi b’Imana batura amagambo mabi ku mukumbi bashumbye bitwaje Bibiliya, bakirengagiza ko bahamagariwe kuvumura batahamagariwe kuvuma.

2. Uburozi busanzwe: Aha yabuhuje n’Ijambo Yesu Kristo yivugiye ubwe, avuga ku bugome bwa benshi buzagwira mu minsi y’Imperuka. Ibi yabihuzaga n’uburyo umuntu usanga ategura ikizica mugenzi we, akamuhumanya yirengagije ibibahuza.

3. Uburozi buturuka ku myuka mibi: Ubu burozi yasobanuye ko ari intandaro y’indwara nyinshi abantu barwara ziturutse mu isi y’imyuka y’umwijima, aha yasabye abantu gusenga cyane, bakishingikiriza ku Mana.

Yakomeje ahumuriza imitima y’abakristo ko bakwiriye kwishingikiriza amaboko akomeye y’Uwiteka. Yabihuje n’Ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi ya 124:1-2 aho rigira riti: 

"Iyaba Uwiteka atari we uri mu ruhande rwacu, ubwo abantu baduhagurukiraga baba baratumize bunguri tukiri bazima, ubwo umujinya wabo wacanwaga kuri twe, amazi yihinduranyije aba yaraturengeye n’Isuri iba yaratembanye ubugingo bwacu. Uwiteka ahimbazwe ko atatanze abantu ngo babe umuhigo w’abanzi babo".


Igiterane cyateguwe na Dr. Bishop Rugagi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND