RFL
Kigali

Rihanna yanenzwe na Se nyuma yo kutamubwira ko agiye kwibaruka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:21/02/2023 10:23
0


Umuhanzikazi Rihanna uherutse gutangaza ko agiye kwibaruka ubuheta bigatungura benshi, Se yamunenze ko atabimubwiye mbere hose akabibona mu itangazamakuru nk'abandi bose.



Kuva umuhanzikazi Rihanna yatangaza ko agiye kwibaruka ubuheta aho yabitangarije mu gitaramo yakoreye mu mukino wa 'Super Bowl', byatunguye benshi barimo abafana be ndetse binavugisha bamwe batashimye uburyo yabitangajemo.

Mu batarashimye uburyo Rihanna yakoresheje atangaza ko atwite harimo na Se witwa Ronald Fenty.

Mu kiganiro cyihariye Ronald Fenty Se wa Rihanna yagiranye n'ikinyamakuru TMZ, yanenze umukobwa we utarigeze umubwira amakuru meza y'uko agiye kongera kumuha umwuzukuru.

Mu magambo ye yagize ati “Byarambabaje kuba umukobwa wanjye atarambwiye ko agiye kongera kwibaruka, nabimenyeye mu itangazamakuru nk'abandi bose''.

Ronald Fenty w'imyaka 69 yakomeje agira ati “Sinumva impamvu atabimbwiye hakiri kare kuko nk'umubyeyi we mba nkwiriye kumenya amakuru ye mbere y'abandi.”

Yungamo ati “Singombwa ko mbibona ku makuru nkandi yagakwiriye ku mpamagara cyangwa nkamusura akabibwira. N’ubwo tutameranye neza ndamwifuriza kuzabyara neza kandi ndifuza ko azama umwuzukuru w'umukobwa kuko maze kugira abuzukuru babiri b'abahungu''.

TMZ ikomeza itangaza ko Ronald Fenty n'umukobwa we Rihanna basanzwe batabanye neza. Ndetse ko ni nshuro bavugana ari nkeya bikaba ariyo nkomoko yo kutamubwira ibijyanye no kwibaruka ubuheta.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko no mu 2022 ubwo Rihanna yatangazaga ko agiye kwibaruka imfura atigeze abibwira Se ahubwo nabyo yabimenyeye mu itangazamakuru.

Rihanna yanenzwe na Se nyuma yo kutamubwira ko agiye kwibaruka akabimenyera mu itangazamakuru

Ronald Fenty yifurije umukobwa we kuzibaruka umukobwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND