Umuhanzikazi Rihanna uherutse gutangaza ko agiye kwibaruka ubuheta bigatungura benshi, Se yamunenze ko atabimubwiye mbere hose akabibona mu itangazamakuru nk'abandi bose.
Kuva umuhanzikazi Rihanna yatangaza ko agiye kwibaruka
ubuheta aho yabitangarije mu gitaramo yakoreye mu mukino wa 'Super Bowl',
byatunguye benshi barimo abafana be ndetse binavugisha bamwe batashimye uburyo
yabitangajemo.
Mu batarashimye uburyo Rihanna yakoresheje atangaza ko
atwite harimo na Se witwa Ronald Fenty.
Mu kiganiro cyihariye Ronald Fenty Se wa Rihanna
yagiranye n'ikinyamakuru TMZ, yanenze umukobwa we utarigeze umubwira amakuru
meza y'uko agiye kongera kumuha umwuzukuru.
Mu magambo ye yagize ati “Byarambabaje kuba umukobwa
wanjye atarambwiye ko agiye kongera kwibaruka, nabimenyeye mu itangazamakuru
nk'abandi bose''.
Ronald Fenty w'imyaka 69 yakomeje agira ati “Sinumva
impamvu atabimbwiye hakiri kare kuko nk'umubyeyi we mba nkwiriye kumenya
amakuru ye mbere y'abandi.”
Yungamo ati “Singombwa ko mbibona ku makuru nkandi
yagakwiriye ku mpamagara cyangwa nkamusura akabibwira. N’ubwo tutameranye neza
ndamwifuriza kuzabyara neza kandi ndifuza ko azama umwuzukuru w'umukobwa kuko
maze kugira abuzukuru babiri b'abahungu''.
TMZ ikomeza itangaza ko Ronald Fenty n'umukobwa we
Rihanna basanzwe batabanye neza. Ndetse ko ni nshuro bavugana ari nkeya bikaba
ariyo nkomoko yo kutamubwira ibijyanye no kwibaruka ubuheta.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko no mu 2022 ubwo Rihanna
yatangazaga ko agiye kwibaruka imfura atigeze abibwira Se ahubwo nabyo
yabimenyeye mu itangazamakuru.
Rihanna yanenzwe na Se nyuma yo kutamubwira ko agiye kwibaruka akabimenyera mu itangazamakuru
Ronald Fenty yifurije umukobwa we kuzibaruka umukobwa
TANGA IGITECYEREZO