Umuhanzi Jackson Mirror ukorera umuziki mu gihugu cya Oman yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri, atangaza ko ari mu biganiro biganisha ku gukorana indirimbo n’umuririmbyi Jay Willz wo mu gihugu cya Nigeria.
Uyu musore uzwi mu ndirimbo zirimo ‘You’ yagarutse mu
Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri 7 Gashyantare 2023, yakirwa n’abo mu
muryango we.
Jackson avuga ko kuba kure y'umuryango we n'inshuti atari ibintu byoroshye, kuko muba mudashobora kubonana igihe cyose ubishakiye. Ariko hamwe n'ikoranabuhanga yakomeje kuvugana n'abo.
Yabwiye InyaRwanda ati "Ntabwo biba byoroshye kubera ko iyo uri kure y'abavandimwe, iyo uri kure y'inshuti, urabakumbura, urabatekereza, utari ahantu uvuga ngo ejo nzabasura, ejo nzabageraho. Ntabwo biba byoroshye, ariko umuntu agerageza kubyitwaramo neza nk'umuntu mukuru."
Mu gihe cy'imyaka ibiri ishize ari muri Oman, avuga ko
atorohewe no guhita amenya umuco w'abarabu kuko utandukanye cyane n'umuco
w'abanyarwanda yavukiyemo kandi akuriramo.
Jackson avuga ko kimwe mu byamugoye muri Oman harimo ururimi, kubera ko hafi ya bose bakoresha cyane icyarabu kurusha icyongereza.
Ati
"Mbere na mbere ugomba kugerageza kuvuga ururimi rwabo, n'iyo byaba ari
bicyeya ariko ukagerageza."
Uyu muririmbyi avuga ko ikindi kintu kigoye cyane muri
Oman ari ikirere cyaho, kuko harashyuha cyane. Anavuga ko yagowe no kwisanga
muri sosiyete y'abarabu, bitewe n'uko yari mushya mu bandi.
Avuga ko nk'umuhanzi yagowe kwisanga ku isoko ryaho
bitewe n'uko muri Oman bakora umuziki ujyanye n'imico yabo, mu gihe we akora
umuziki ugezweho ku Isi yose.
Imvune
mu rugendo rw'umuziki we:
Jackson avuga ko gukorera umuziki muri Oman atari
ibintu byoroshye, kuko bimusaba kwifata amajwi hanyuma akayoherereza Producer
wo mu Rwanda akamutunganyiriza indirimbo akayimwoherereza.
No mu ifatwa ry'amashusho niko bigenda, ashaka abakora
Video muri Oman bakamufata amashusho, hanyuma akayohereza mu Rwanda, bakabihuza.
Ibi avuga ko ari zimwe mu mbogamizi ahura nazo mu rugendo
rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga, ariko kubera ko azi icyo ashaka akomeza
gukotana.
Jackson avuga ko muri Oman bitoroshye kubona studio yo
gukoreramo indirimbo, akavuga ariko ko muri iki gihe ari gufashwa na Aron Pro.
Avuga ko umuziki ari ubushabitsi nk'ubundi, ari nayo mpamvu agerageza gushora amafaranga agakorera indirimbo mu bice
bitandukanye byo muri Oman, akanifashisha abanyamideli kugira ngo ageze umuziki
we ku rwego Mpuzamahanga.
Ibiganiro
na Jay Willz biratanga icyizere
Mu minsi ishize, Jackson yasohoye amafoto amugaragaza
mu gitaramo yahuriyemo na Jay Willz ubwo yataramiraga muri Oman.
Uyu muririmbyi aherutse gukorana indirimbo 'Melody' na
Diamond imaze amezi atandatu isohotse, aho imaze kurebwa n'abantu barenga
miliyoni 2.8.
Jay Willz ari mu baririmbyi batanga icyizere muri Nigeria, wubakiye umuziki kuri R&B.
Jackson
yavuze ko yashimishijwe no guhurira ku rubyiniro n'uyu muhanzi wo muri Nigeria,
ariko anatekereza ku kuba bakorana
indirimbo 'kugira ngo abe yakuzamura'.
Ati "Tugihuza nicyo kintu cya mbere
namuganirije, tuba inshuti bisanzwe ariko tunaganira kuri icyo (gukorana
indirimbo). Gusa, we yarabinyemereye ariko afite 'Management', rero turacyari mu
biganiro na 'Management'."
Uyu muhanzi avuga ko kugaruka mu Rwanda 'uhita wumva
ubuzima buhindutse', akavuga ko mu bijyanye no kurya yari akumbuye amata
n'ubugari.
Jackson avuga ko aje mu Rwanda muri gahunda zo gusura
umuryango we, gukora ku mishinga y'indirimbo azakorana n'abandi bahanzi yakubiye kuri
Extended Play (EP) ye ya mbere.
Ati "Ndumva ari bwo ngiye gukora umuziki. Navuga
ko mwakwitega ibintu bigiye kuza."
Iyi Ep ye avuga ko izaba iriho indirimbo hagati
y'esheshatu ndetse n'enye. Iriho indirimbo zivuga ku buzima busanzwe, urukundo
ndetse no kuramya no guhimbaza Imana.
Jackson Mirror yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka
ibiri abarizwa muri Oman
Jackson yavuze ko azava mu Rwanda aharangije indirimbo
zigize Extended Play (EP) ye ya mbere
Jackson yavuze ko ari mu biganiro biganisha ku gukorana
indirimbo n’umunya-Nigeria Jay Willz
Jackson yatangaje ko yishimye nyuma y’uko agarutse mu Rwanda gusura umuryango we
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JACKSON MIRROR
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY SIDE’ YA JACKSON MIRROR
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HABIBA’ YA JACKSON MIRROR
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MELODY’ YADIAMOND NA JAY WILLZ
TANGA IGITECYEREZO