RFL
Kigali

Mutsinzi Ange utari ufite akazi, yabonye ikipe nshya

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/02/2023 19:30
0


Myugariro w’umunyarwanda Mutsinzi Ange Jimmy umazwe iminsi atandukanye na CD TROEFENSE ikina icyiciro cya kabiri muri Portugal, yerekeje mu ikipe ya FK JERV ikina mu cyiciro cya kabiri muri Norvège.



Nyuma yo kugirana ibibazo n’ikipe yakiniraga ya CD TROEFENSE bikarangira FIFA itegetse ko iyi kipe yishyura myugariro Mutsinzi Ange Jimmy asaga miliyoni 24 z’amanyarwanda, uyu mukinnyi benshi bari bitezeho ko ashobora kugaruka gukina mu Rwanda nk’uko abakinnyi b’abanyarwanda babimenyereje abaturarwanda.

Ku  mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo ikipe ya FK JERV  iherutse kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Norvège, yatangaje ko yamusinyishije  amasezerano y’imyaka 2. 

Mutsinzi Ange ni umwe muri ba myugariro u Rwanda ruhanze amaso mu myaka iri imbere

Mutsinzi Ange yakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda harimo: AS MUHANGA, Rayon Sports ndetse na APR FC ari nayo yavuyemo yerekeza mu gihugu cya Portugal mu mwaka wa 2021, ubwo yari amaze gutwarana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ibikombe 2 bya shampiyona.

Iyi nkuru ije mu gihe benshi bibazaga uko umutoza w’amavubi azabigenza mu mikino Amavubi afite mu kwezi kwa Gatatu, yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kuko benshi mu bakinnyi bamenyerewe mu ikipe y’igihugu Amavubi cyane cyane muri ba myugariro, batari bafite amakipe kuko ayo bahozemo bari baratandukanye. 

Mutsinzi Ange asinye amasezerano y'imyaka 2, nyuma y’aho inshuti ye Manzi Thierry nawe utari ufite ikipe asinye amasezerano y'imyaka 2 muri As Kigali. Twavuga ko impungenge kuri ba Myugariro b'abanyarwanda, zishiriye rimwe. 

Mutsinzi Ange asanzwe ari umukinnyi witabazwa mu ikipe y'igihugu Amavubi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND