RFL
Kigali

Habuze gato! Menya impamvu Lionel Messi atagiye gukina muri Arsenal

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/02/2023 22:20
0


Francis Cagigao wahoze ashakira abakinnyi ikipe ya Arsenal yasobanuye impamvu iyi kipe itakuye Lionel Messi mu ikipe y'abato ya Fc Barcelona, kandi yari yari amaze kumubonamo ubuhanga ndetse inamushaka cyane.



Umugabo ukomoka muri Argentine, Lionel Messi, ni umwe mu bakinnyi bubatse ibigwi bikomeye ku kibuga cya Fc Barcelona aricyo bita Nou Campu, yahatwariye ibikombe bitandukanye birimo 10 bya shampiyona ya Espagne ndetse na 4 bya Champions League. 

Ibi uyu mukinnyi yakoreye muri Espagne ntibyari kuba, iyo ikipe ya Arsenal itsinda urugamba yari irimo rwo gusinyisha uyu mukinnyi agikina mu ikipe y'abato ya Fc Barcelona.

Muri 2003 nibwo ikipe ya Arsenal yaguze umukinnyi wo mu kibuga hagati Cesc Fabregas imukuye muri Fc Barcelona y'abato bita La Masia, kandi bari bafite n'abandi bakinnyi bato bashaka gukura mu ikipe y'abato. Muri abo hari harimo na Lionel Messi agifite imyaka 15. 


Lionel Messi agikina muri La Masia yifujwe na Arsenal

Nk’uko The Mirror yabyanditse, uwahoze ashinzwe gushakira abakinnyi ikipe ya Arsenal Francis Cagigao yavuze ko habayeho ibiganiro ndetse bakanahura inshuro nyinshi n’uwari uhagarariye Lionel Messi muri icyo gihe, ariko ngo impamvu bitakunze ni ukubera ko uyu mukinnyi atari yemerewe kubona uruhushya rwo gukorera mu Bwongereza.

Undi mukinnyi washakwaga na Arsenal muri icyo gihe ngo ajyane na Lionel Messi mu Bwongereza ni Gerard Pique nawe wakinaga mu ikipe y'abato ya Fc Barcelona, ariko nawe ntabwo byashobotse. 

N’ubwo Arsenal yabuze abo bakinnyi yashakaga muri Fc Barcelona y'abato, ariko uwo bahakuye yabagiriye umusaruro. Cesc Fabregas yakiniye Arsenal imikino 303 atsindamo ibitego 57, ndetse anatanga imipira 95 ivamo ibitego.

Kuba Arsenal itarasinyishije Lionel Messi, byagiye biyikoraho mu gihe babaga bahuye na Fc Barcelona muri Champions League. Yakinnye nayo imikino 6 nayo atsindamo ibitego 9, ndetse anatanga umupira umwe uvamo igitego.


Cesc Fabregas wakiniye Arsenal imukuye mu ikipe y'abato ya Fc Barcelona


Lionel Messi na Cesc Fabregas  mu kibuga bahangana


Lionel Messi utarakiniye Arsenal yagiye akunda kuyitsinda cyane


Gerard Pique nawe Arsenal yamushakanaga na Lionel Messi icyarimwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND