RFL
Kigali

RDC: Leta yaciye amarenga ko kubahiriza imyanzuro ya Bujumbura biri kure nk'Ukwezi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:7/02/2023 13:03
1


Umuvugizi wa Leta Kongo Kinshasa, yahamije ko batemera kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakuru b'Ibihugu biri muri EAC yabereye mu mujyi wa Bujumbura.



Umuvugizi wa Leta muri Repubulila iharanira Demukarasi ya Kongo, Patrick Muyaya, mu Kiganiro yagiranye n'abanyamakuru cyabereye i Kinshasa kuwa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, yavuze Leta y'icyo gihugu itazaganira n'umutwe wa M23 mu gihe hatubahirijwe amasezerano y'amahoro ya Luanda muri Angola.

Muyaya, yanabwiye abanyamakuru ko nta nyandiko iyo ariyo yose Perezida wa Kongo Kinshasa, yasinyinyeho kuko amasezerano baha agaciro ari aya Luanda.

Nyuma y'ibiganiro byahuje abakuru b'Ibihugu biri mu muryango w'Afurika y'Iburasirazuba, EAC, aho gushyira mu bikorwa imyanyuro, yasabaga ko impande zihanganye zihagarika intambara  hagashyirwa imbere imishyikirano y'amahoro. Umwuka mubi warushijeho gututumba mu Burasirazuba bwa Kongo Kinshasa.

Kuwa Mbere imirwano yongeye gukaza umurego mu ka Sake, hagati ya M23 n'Ingabo za Kongo Kinshasa, imirwano ikaba yarabereye mu birometero 25 uvuye mu mujyi wa Goma. 

Mu mujyi wa Goma naho habaye imyigaragambyo yamagana ingabo z’umuryango wa Africa y’iburasirazuba (EAC) zishinjwa kutarwana na M23. 

Ibinyamakuru byo muri Kongo Kinshasa byatangaje ko iyo myigaragambyo yaranzwe no gusahura  no kwangiza ibikorwa remezo ndetse bwibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda, ndetse abantu babiri bari mu myigaragambyo bayipfiriyemo.

Muyaya yabazwaga n'umunyamakuru ku cyizere Leta ya Kongo ifitiye Ingabo za EAC, yavuze ko adashobora kwemeza niba bazifiye icyizere cyangwa ntacyo, yemeza ko izo Ngabo zidakora icyazinye muri Kongo. Yanashimangiye ko uburakari bw’abaturage batuye Goma bufite ishingiro”.

Umunyamakuru yabajije ku masezerano bivugwa ko Perezida wa DRC yasinyiwe i Bujumbura. Muyaya yagize ati “Nta nyandiko iyo ariyo yose yasinywe kuko hari amafoto nabonye akwirakwizwa, ariko nta nyandiko Perezida wa repubulika yasinyiye hariya.

Ibyemezo byasohotse yari incamake yateguwe n’umunyamabanga mukuru wa EAC. Icyo nababwira, muri iriya nama havugiwe ukuri kwinshi. Inama yabereye i Bujumbura yari iyo guhura no kuganira…twebwe twemera imishyikirano yabereye i Ruanda.”

Umutwe wa M23 ushinja Guverinoma ya Kinshasa gushoza intambara no kugaba ibitego ku  birindiro byawo ari byo bituma M23 yirwanaho. Uwo mutwe kandi uvuga ko uhangayikishijwe n'ubwicanyi bwibasira abavuga Ikinyarwanda kandi igahamya ko uduce M23  igenzura turangwamo umudendezo. 

Leta ya Kongo Kinshasa nayo ishinja M23 kuba umutwe w'iterabwoba, ugaba ibitero unakora  ibikorwa by'ubusahuzi no kwica abaturage mu duce yafashe nkuko Leta ya Kongo ibivuga.

Amasezerano yasinyiwe i Luanda mu Ugushyingo 2022, impande zombi mu byo zasabwe birimo; guhagarika imirwano, gusaba umutwe wa M23 gusubira inyuma, leta ya Congo nayo yasabwaga  gukemura ikibazo cy’impunzi zahunze kubera umutekano mucye, no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iri ku butaka bw'icyo gihugu ”.


Inkomoko: 7 Sur 7 .Cd& acpcongo.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuer1 year ago
    Icyaruta nuko m23 yashyira intwarohasi igakurikiza amazezerano yingaboza





Inyarwanda BACKGROUND