Umubare w'abishwe n'umutingito wabaye ku Cyumweru ukongera uyu munsi wamaze gutumbagira, kuburyo abapfuye barenga abantu 2300.
Inzego zishinzwe Ubutabazi mu bihugu bya Turkey na Syria zikomeje ibikorwa by'Ubutabazi, nyuma y'uko ku Cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 habaye umutingito ukomeye. Amakuru yatangajwe na Leta z'Ibihugu byombi yagaragazaga ko abamenyekanye ko bishwe n'umutingito barengaga 1000, ndetse byavugwaga ko abantu benshi baburiwe irengero.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, imibare yatangajwe yagaragazaga ko abantu barenga 2300 aribo bahasize ubuzima n’ubwo ibinyamakuru bitandukanye byagaragazaga imibare idahuye, gusa byahurizaga ku kuba imibare yakomeje gutumbagira bitewe n’uko ababuriwe irengero babonekaga bapfuye kubera amazu yabagwiriye.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere umutingito wongeye kumvikana uri ku gipimo cya 7.7, ariko ibyangijwe n’uwo mutingito wabaye uyu munsi ntibiramenyekana.
Umutingito ukomeye muri Turkey wabaye mu 1999, icyo gihe wayogoje umujyi wa Izmit n’agace gatuwe cyane muri Marmara ku nyanja iri hafi y’umujyi wa Istanbul. Icyo gihe wahitanye ubuzima bw'abantu barenga 17,000.
TANGA IGITECYEREZO