Abahanzi nyarwanda Yago, Element na Christopher, bamaze kugaragaza ubuhanga mu muziki by’umwihariko uw’urukundo, bamaze guteguza indirimbo nshya muri uku kwezi kwa Gashyantare kwahariwe abakundana.
Bidashingiye ku
kuba itariki ya 14 Gashyantare buri mwaka uba ari umunsi wa Mutagatifu Valentine - wakabaye ubundi wizihizwa gusa n'abo mu idini rya Gatolika rigira imyizerere mu
Batagatifu, uyu munsi wabaye mpuzamahanga, ukaba wizihizwa n’abakundana.
Uyu Mutagatifu
waje kwitirirwa urukundo ndetse agatuma ukwezi kose kwa Gashyantare kuba uk'urukundo, bivugwa ko urwandiko yandikiye umukobwa we mbere y'uko yicwa ari rwo
rwatumye aharirwa iby’urukundo.
Abandi nabo
bavuga ko kuba yarasezeranyaga abasirikare mu bihe by’ubwami bw’abami bw’abaromani
hamwe n'uwo muhate wo gukora ibitari byemewe azi ko yakwicirwa, ari byo byatumye aba
ikimenyabose.
Uku kwezi rero
kukaba kwizihizwa cyane no mu Rwanda aho usanga imyambaro yiganjemo umweru n’umutuku
yambarwa cyane hagakorwa ibirori n’ibitaramo mu kwizihiza ibi bihe biba
bidasanzwe.
Mu byifashishwa
haba kandi harimo indirimbo zibanda ku zigaruka ku rukundo yaba izo hanze n'iz’abahanzi
b’ababanyarwanda barimo abagezweho kandi bakora umuziki mwiza ugaruka ku
rukundo.
Muri abo harimo
abamaze gutangaza ko mu bihe bya vuba bitegura gushyira hanze indirimbo nshya, ibintu
bishobora guhurirana neza n’ibihe byo kwizihiza umunsi w’abakunda.
Umuhanzi n’umucuzi
w’indirimbo [Producer] Mugisha Fred Robinson uzwi nka Element wamaze kuba nk’ikirango
cy'imiziki myinshi igezweho kuko imyinshi iba yaciye mu biganza bye, yamaze
guteguza indirimbo nshya.
Uyu musore w’imyaka 22 yatangiye yifuza kuba umuhanzi w’icyamamare mu mwaka wa 2018, birangira avuyemo rurangiranwa mu gutunganya umuziki, abyinjira by’umwuga mu 2019.
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo nziza y’urukundo yise ‘Kashe’ igiye kuzuza miliyoni 5 z'inshuro imaze kurebwa kuri Youtube, kuri ubu yateguje indirimbo nshya.
Yifashishije
imbuga nkoranyambaga akoresha, mu butumwa yaherekesheje amafoto yambaye ishati
y’umweru, karuvati y’umukara ifunze neza, ipantalo y’umukara, impeta ku ntoki n’isaha, yagize ati: ”Ikindi kiganiro mu ndangururamajwi zanyu.”
Ibi byumvikanisha
ko nta kabuza mu bihe bya vuba abantu bongera kumva indirimbo ye, bikaba
akarusho ari iy’urukundo kuko muri ibi bihe benshi bakomeje imyiteguro yo kwinjira
mu gihe cyaruhariwe.
Umunyamakuru YAGO wamaze gutangira no kubifatanya n’umuziki, mu Ugushyingo 2022 yashyize hanze indirimbo ye ya mbere igaruka ku buzima bwe ‘Suwejo’, yakirwa neza cyane. Bidatinze mu Ukuboza 2022, yahise ashyira hanze iyo yise ‘Rata’.
Kuwa 03 Gashyantare 2022 aheruka gushyira hanze iyo yise ‘Si Swing’ igaragaramo Dabijou - ikizungerezi kigezweho muri iyi minsi.
Indirimbo aheruka uko ari ebyiri zose ni iz’urukundo. Kuri ubu yateguje iyo yise ‘Umuhoza’ nayo ishobora kuzaha
ibyishimo abakundana mu bihe bya vuba.
Muneza
Christopher uri mu bahanzi bakiri bato mu myaka ariko bamaze ikinyacumi kirenga
mu muziki, ugezweho mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Mi Casa,
Nibido na Hashtag, yatangaje ko igihe icyo ari cyose yashyira hanze indirimbo
nshya.
Uyu muhanzi azwiho kuririmba indirimbo z'urukundo kuko kuva yatangira kuririmba kugeza uyu munsi indirimbo zibanda ku rukundo nizo yibandaho ndetse mu myaka
yashize yajyaga agira igitaramo cyo kwizihiza Saint Valentine nubwo ataratangaza
niba uyu mwaka hari icyo afite.
Kuri ubu kandi ategerejwe mu bitaramo bitandukanye ku mugabane w’i Burayi birimo nk'icyo azakorera mu Bubiligi.
Nubwo aba bahanzi ari bo bamaze gutangaza ko bagiye gushyira hanze indirimbo nshya muri ibi bihe, hitezwe indirimbo zitandukanye mu bahanzi nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO