RFL
Kigali

Tanzaniya yifuza gushyira ingufu mu bucuruzi bukomeye mu bihugu bya Afurika harimo n'u Rwanda

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:6/02/2023 22:38
0


Tanzaniya yashyizeho ukwezi kwa Werurwe nk'igihe ntarengwa cyo gukusanya ibitekerezo ku bicuruzwa byacuruzwa mu bindi bihugu bya Afurika, hakabaho imikoranire yoroshye ku bihugu bya Afurika harimo n’u Rwanda.



Minisitiri w’ishoramari n’ubucuruzi muri Tanzaniya, Dr. Ashatu Kijaji, yatangaje aya makuru mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru The Citizen, ku  biro ntaramakuru bya Tanzaniya.

Minisitiri yagize ati “Kugeza ubu ntituramenya ibicuruzwa. Vuba aha twatangiye ibiganiro n’abanyamuryango b’ubucuruzi, kugira ngo batubwire ibicuruzwa bashaka gucuruza mu buryo bwa AfCFTA”.

Yashimangiye ko yizera ko guhera muri Nyakanga uyu mwaka, Tanzaniya izemerera ubucuruzi bw’ibicuruzwa 10. Inama ya mbere yo kugirana amasezerano hagati y’abikorera n'ibigo bya Leta  yabaye mu cyumweru gishize, Minisitiri abasezeranya ko hazakurikiraho inama hagati y’inzego zombi.

AfCFTA ni umunyamuryango w’ubukungu bw’ibiyaga bigari muri Afurika yo hagati. U Rwanda rwakiriwe mu umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubucuruzi ku mugabane wa Afurika (AfCFTA) mu 2018. U Rwanda kandi ni kimwe mu bihugu bya mbere byemeje ayo masezerano.

Intego nyamukuru y’uyu muryango ni ukugera 2050 ubukungu bwa Afurika buri ku rwego rushimishije, no guteza imbere urwego rw’abakirorera muri Afurika hagakurwaho imipaka ku bucuruzi.

Dr. Kijaji yakomeje avuga ko abitabiriye inama bazahurizwa hamwe, bakaganira ku bibazo bahura nabyo no gutegura gahunda y'ibikorwa.

Ati: “Twebwe (guverinoma) turashaka ko tuvuga rumwe nk'abashoramari.”

Akomeza avuga ko abashoramari baganiriye ku  mbogamizi bahura nazo mu ishoramari no mu bucuruzi, nabo bashyiraho ingamba zabafasha nk’abafatanyabikorwa.

Yongeyeho ati: “Tugomba gucuruza tugendeye ku mabwiriza ya AfCFTA. Ntabwo tuzemera Tanzaniya nk'isoko ryonyine ry'ibicuruzwa, biva mu bindi bihugu.”

Ku ruhande rw'ibindi bihugu birindwi, Ghana, Kenya, Kameruni, u Rwanda, Misiri, Maurice, na Tuniziya, Tanzaniya yatoranijwe nka kimwe mu bihugu bigerageza “Gahunda ya AfCFTA".

Iyi gahunda yatangijwe mu 2022, kandi abacuruzi bagera kuri 100 baturutse muri Ghana, Kameruni, Kenya, Misiri, Maurice, n'u Rwanda ubu baracuruza bagendeye kuri gahunda ya AfCFTA ubucuruzi bwabo bwatangiye ku mugaragaro ku ya 1 Mutarama umwaka ushize.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND