RFL
Kigali

Pep Guardiola ashobora gutuma Erling Haaland atandukana na Manchester City bitunguranye

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/02/2023 6:13
0


Rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, ashobora gutandukana n'iyi kipe bitewe n'umwuka mubi uri gushinjwa umutoza.



Umukinnyi ukomoka muri Norway ni we umaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'u Bwongereza uyu mwaka. Uwo ni Erling Haaland umaze gutsinda ibitego 25 mu mikino 19.

Uyu mukinnyi kandi amaze gukora amateka anyuranye muri Premier League: Niwe mukinnyi wa mbere watsinze ibitego 15 mu mikino 9 ndetse ni nawe mukinnyi rukumbi watsinze ibitego 20 mbere y'uko ukwezi kwa mbere kugera.

Nubwo uyu mukinnyi atsinda ariko muri iyi minsi Manchester City ntiyorehewe bitewe n'ukuntu isanzwe imenyerewe. Kugeza ubu ni iya kabiri irarushwa na Arsenal ya mbere amanota 5. 

Abafana ba Manicity bavuga ko ibi Haaland abifitemo uruhare ngo kuko abakinnyi bose ba Manchester City baba bashakira uburyo uyu mukinnyi ngo abe yatsinda gusa. 


Erling Haaland ushobora kuva muri Manicity kubera umutoza we

Nk'uko ibinyamakuru byo muri Espagne biri kibitangaza, Earling Haaland yiteguye gutandukana na Manchester City bitewe n'umubano utari mwiza afitanye na Pepe Guardiola ndetse ngo nta n'ubwo yishimiye uburyo ari gukinishwamo muri rusange.

N'ibindi binyamakuru bikomeye birimo na Marca biratangaza ko uyu mukinnyi akinishwa nabi nubwo atsinda, ngo aramuntse akininishwe neza ibitego byakwikongera aho ku mikino yose yajya atsinda. Ibi byatangajwe nyuma y'uko batsinzwe na Tottenham.

Usibye kandi Haaland utamenyeranye n'umutoza n'abandi bakinnyi benshi bari gushinja Pepe Guardiola kuzana umwuka mubi mu ikipe. Abo bakinnyi bandi ni Kevin De Bruyne, Phil Foden ndetse na Joao Cancelo wamaze gusohoka muri Manicity. 

Ibi binyamakuru kandi bikomeza byandika ko mu gihe Haaland yazasohoka muri Manchester City, bishoboka ko yazahita yerekeza muri Real Madrid gusimbura Karim Benzema uri kugenda asaza.


Kevin De Bruyne nawe ntabwo ameranye neza n'umutoza


Haaland ashobora kwerekeza muri Real Madrid

Joao Cancelo wamaze gutandukana na Manchester City kubera umwuka mubi hagati ye n'umutoza








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND