RFL
Kigali

Mimi yahishuye ko umugabo we Meddy akunda cyane umusatsi unyerera

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:6/02/2023 14:08
0


Mimi Mehfira Ngabo yavuze ko yamaze kumenyera gutunganya umusatsi ku buryo ugwa inyuma, kubera ko umugabo we Ngabo Medard Jobert [Meddy] abikunda cyane.



Mu Rwanda ni ho bakunda kubikoresha bavuga ko ubwiza bw’umugore bugaragaza umugabo we. Ibi babivuga bahereye ku kuba ushobora kubona umugabo asa uko yishakiye, ariko bitavuze ko akennye cyangwa cyangwa afite ibibazo. Ariko iyo umugore byabaye gutyo, urwo rugo ruba nta shingiro.

Ibi bikaba atari mu Rwagasabo gusa kuko mu bihugu byinshi icyo umugabo nyamugabo arwanira ni umuryango we, byagera ku mugore we n'uko asaba bikaba ikindi. 

Muri ibyo harimo uko yambara, inzara, byagera ku mutwe we bikaba ibindi kuko umusatsi ari ikintu cy’ingenzi abagabo benshi bakundira abagore babo.

Ibi rero na Meddy ugiye kuzuza imyaka 2 arushinze yamaze kubyinjiramo ndetse umugore we abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahishuye ko umugabo we akunda umusatsi mu buryo bukomeye ariko unanyerera.

Mu butumwa buherekejwe n’amashusho arimo gukora ku musatsi we gacye gacye, Mimi yagize ati: ”Umusatsi utunganije neza mu buryo burabagirana cyangwa se bunyerera ufungiye inyuma, byamaze kubera umucyo Meddy.”

Yungamo ati:”Si byo”. Akoresheje ‘emoji’, Meddy na we yahise amwereka ko bimunezeza cyane.

Urukundo rw'aba bombi rumaze imyaka itari micye kuko rwatangiye kuvugwa mu 2017 ruza gukomera aho Meddy agiye bakajyana kugera ubwo mu Ukuboza 2020 Meddy yateye ivi akambika impeta Mimi.

Muri Gicurasi 2021 ni bwo biyemeje kubana akaramata mu birori bikomeye byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Werurwe 2022 ni bwo bungutse imfura yabo y’umukobwa bise Myla Ngabo.

Amashusho ya Mimi agaruka ku buryo Meddy akundamo umusatsi weMeddy ari mu bagabo bakunda cyane umusatsi w'umugore  Imyaka igiye kuba 7 bamenyanye Bamaze kunguka umwana wabo w'imfura

KANDA HANO WUMVE UNAREBE INDIRIMBO 'GRATEFUL' YA MEDDY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND