RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri David Train, impunzi yabaye umuherwe kubera gutegura isosi y'isake muri America

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:6/02/2023 17:44
0


David Train, umuherwe akaba rwiyemezamirimo n’umucuruzi w’umuhanga ndetse akaba impunzi yo muri Vietnam, nyuma yo kugera America yatangiriye ku busa agera aho ahinduka umuherwe binyuze mu gucuruza isosi ishyushye yitwa Sriracha, bamwe bita isosi y’isake.



David Train ni Umunyamerica ukomoka muri Vietnam, yavutse mu 1945 avukira Vietnam ndetse arahakurira. Yaje kwimukira muri America mu mujyi wa Los Angeles ahunze, yubaka izina mu gutunganya isosi yiswe Sriracha, mu ruganda rwe bwite.


Mu 1978, David Tran ubwo yari afite imyaka 33, yavuye iwe muri Vietnam yerekeza America, afite garama 100 za zahabu. Tugereranije icyo gihe, amagarama 100 ya zahabu yari afite agaciro kangana n'amadorari 20.000, ni ukuvuga hafi 90.000 by’amadolari ya Amerika muri iki gihe.


Ageze muri Los Angeles muri America, yagurishije kimwe cya zahabu agura inyubako ya metero kare 2500 mu mujyi wa Chinatown, maze atangira kujya atunganya isosi ishyushye kandi iryoshye yiswe Sriracha hot sauce, havamo uruganda rwa Huy Fong Food.


Uruganda rwa Huy Fong Food 

Iyi sosi yakunzwe na rubanda, iza ku mwanya wa 3 mu masosi akundwa kandi yinjiza amafaranga menshi muri America. Iyi sosi yakunzwe kubera ubuhanga ikoranye, ndetse n'uburyohe bwayo.

Ikigo cy’ubushakashatsi IBISWorld gitangaza ko Huy Fong (Srarich) ifite agaciro ka miliyari imwe y’amadorali uyu munsi, hashingiwe kuri miliyoni 131 z’amadolari zagurishijwe muri 2020.


Uretse kuba Srirach sauce ikoreshwa muma Hoteli, no mu miryango bayikoresha nk'ibiryo bya buri munsi.

Biratangaje kumenya ko David Train ku myaka 16 ashoje amashuri abanza, yakurikiye mukuru we ubwo yimukiraga mu mujyi wa Saigon ubu hitwa Ho Chi Minh ahabwa akazi ko gucuruza mu iduka ry’imiti. Yagarutse muri Soc Trag agiye kwiga amashuri yisumbuye, ayasoje yinjizwa mu gisirikare cya Vietnam y’amajyepfo.

Train David amaze kuva mu gisirikare yafatanije na mukuru we, batangira guhinga bimwe byifashishwa mu guteka cyane cyane isosi. Igitangaje kuri David ni uko yabaye umutetsi w’ingabo igihe yari mu gisirikare, ariko yiha intego yo guteka neza kuruta uko yatekeraga ingabo z’abanya Vietnam.


David arifuza kuzaraga abana be uruganda rwe, nk’uko yabitangarije ibinyamakuru bitandukanye harimo na Forbes.

Nyuma y’ubugenzuzi yakoze, yasanze andi masosi ari ku isoko adafite ibirungo bihagije ndetse adafite n’uburyohe, maze atangira kwegeranya ibyamukorera isosi nziza izakundwa na bose. Ni uko yahindutse umwami wa Huy Fong Sriracha, isosi ikunzwe muri America.


Isake ishushanyije ku macupa abikwamo iyi sosi, nka kimwe gituma iryoha ikinjiza n'amafaranga menshi.

David Train niwe washinze uru ruganda rutegura ibiryo bizwi cyane ku isi nka Huy Fong Sriracha ruherereye i Irwindale, muri California.


David Train Umutungo we ufite agaciro karenga Miliyoni 70 z’amadorari. Muri 2022 Forbes yatangaje ko uru ruganda rwinjije arenga Miliyoni 150, ariko muri uyu mwaka uru ruganda rwigeze guhagarara ho gato kubera kubura kwa bimwe byakenerwaga ngo iyi sosi ikorwe harimo insenda, puwavuro n’ibindi byatewe n’ikirere kibi, ariko biza kurangira.


Insenda na Puwavuro bikoreshwa mu gukora iyi sosi iryoshye.

Huy Fong Food ni rumwe mu nganda ziba muri America rwinjiza amadorari menshi, kandi rwabaye urwa 3 mu nganda zose zikora amasosi aryoshye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND