RFL
Kigali

Umugabo ukekwaho kwica abantu abaciye imitwe yavuze ko yari kuzica abagera kuri 40

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:5/02/2023 19:23
0


Polisi y'u Rwanda uyu munsi ku Cyumweru yerekanye umugabo ukekwaho kwica abantu abaciye imitwe, avuga ko yari kuzica abantu 40.



Uyu mugabo witwa Hafashimana Usto bakunda kwita Yussuf, akekwaho kwica abantu bane, barimo babiri yishe abaciye umutwe. Uyu mugabo yabwiye Itangazamakuru ko yagombaga kuzica abantu 40. 

 Hafashimana wemera ko yishe abantu bane ariko akavuga ko ibyo yakoraga yabiterwaga n’uko yabirozwe, avuga ko abitwa abarangi aribo bamubwiye ko yarozwe. Abo yishe yemeza ko ari abazamu yasangaga bari mu kazi akabica abaciye umutwe kugira ngo abashe kwiba.

Agira ati : “Nari nzi ko nishe abantu batandatu, ariko bambwiye ko babiri batapfuye. Ni ibyo bandoze kuko abo natemaga nta n’umwe nabaga nzi, cyangwa ngo mbe mfite icyo mpfa nawe.”

Hafashimana yanavuze ko hari abandi bajura benshi bakoranaga biba, ndetse bakaba barakoreshaga imodoka na moto banapakiragamo ibyibwe bakajya kubigurisha. Gusa n’ubwo avuga ko yibaga ari kumwe n'abajura bagenzi be, ariko ibikorwa by'ubwicanyi yemeza ko yabikoraga wenyine ntawe bafatanyaga.

Uwo mugabo yavuze ko yamenye ko kwica umuntu ari icyaha amaze gufatwa akagezwa mu buyobozi, ndetse ko yari kuzica abantu 40. Mu bantu yishe, harimo babiri yaciye imitwe ayijugunya mu mazi yabanje kuyishyira mu mufuka.

CP  John Bosco, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabwiye Itangazamakuru ko Hafashimana yafashwe kubera iperereza, ryatangiye taliki ya 22 Ukuboza mu mwaka ushize. Iperereza ryatangiye kubera amakuru abaturage bahaye Polisi, nyuma y'uko mu Rwampara habonetse umuntu wishwe aciwe umutwe. 

Mu mpera z'ukwezi ku Ukuboza tariki 30, 2022, Polisi yongeye kumenya amakuru y'abandi bantu batemwe undi umwe acibwa ukuboko, naho tariki ya 15 Mutarama 2023 mu murenge wa Rusororo hiciwe undi muntu akaswe ijosi, nyuma y'iminsi itatu tariki ya 18 Mutarama 2023 undi muntu yicirwa mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana aciwe umutwe. Ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi byatumye Polisi ikeka ko hashobora kuba hari umugizi wa nabi wa ruharwa ubikora.

CP John Kabera yavuze ko Hafashimana yafashwe Tariki ya 3 Gashyantare 2023, kandi ko Polisi igomba kumushyikiriza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB.

Hafashimana ni umugabo ufite umugore n'umwana umwe.


Inkomoko: RBA

















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND