Umuhanzikazi Vumilia afite ishimwe rikomeye ku Mana nyuma yo kurokoka impanuka y'imodoka yari imutwaye ubuzima hamwe n'abo bari kumwe ariko Imana igakinga ukuboko.
Kuwa 21 Mutarama 2023 umuramyi Vumilia yakoze impanuka y'imodoka ubwo yajyaga mu ivugabutumwa i Kibuye, ku bw'amahirwe ararusimbuka. Nyuma yo gutora agatege no gusubiza ubwenge ku gihe, yatanze ubuhamya n'ishimwe afite mu mutima we.
Aganira na InyaRwanda.com, Vumilia ukunzwe cyane mu ndirimbo "Nyigisha", yavuze uko byagenze n'uko yarokotse. Ati "Nazindutse Samedi njya mu giterane nari natumiwemo ku Kibuye. Tugeze ahitwa Rubengera, feri ziracomoka, imodoka irasara kuko haramanukaga cyaneee!".
Arakomeza ati "Shoferi yarwanye nayo turenga nk'amakorosi 2 yose kandi hamanuka cyane. Sasa dutangira kwicurangura, abatubonye batubwiye ko twibaranguye ubugira gatatu. Imodoka iza gufatwa muri borodire rwibona turi bazima".
Yavuze ko nubwo barokotse bose, hari umunyonzi bagonze arapfa "byagaye ngombwa ko yigendera", nk'uko abisobanura ati "Ariko dusanga hari umunyonzi twakubise mu buryo tutasobanukiwe neza kuko muri twese ntawamubonye".
Mfitimana Vumilia avuga ko yabonye Imana ndetse akaba ayishimra bikomeye ku bw'uburinzi bwayo kuri we. Ati "Ariko muri make ndashima Imana birenzeeee, narayibonye".
Si ubwa mbere akoze impanuka. Ati "Nta n'ubwo ari ubwa mbere nkoze impanuka, ntabwo nzi impamvu,..nakoze impanuka kuwa 20/08/2022 nabwo ndi kujya kubwiriza ku Itorero rya Rusororo, nabwo ntibyari byoroshye narenze umuhanda". Yavuze ko n'ubwo satani arwana ariko ntabwo ari umuneshi.
Nyuma yo kurokoka impanuka, Vumilia yahise ashyira hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Kwikomejeho" y'ubutumwa bw'umuntu wiyemeje komatana n'Imana. Yari yarayikoze mbere yo gukora impanuka ndetse n'amashushp yayo yari yararangiye.
Vumilia akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: "Nyigisha" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 659, "Amahoro" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 500, "Bya bindi" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 486, "Ibaga nta kinya", "Izabukuru" n'izindi.
Vumila aherutse gukora impanuka ikomeye Imana ikinga ukuboko
Akunzwe mu ndirimbo "Nyigisha"
Afite ishimwe rikomeye ku Mana
Yasabye Imana ko nimuha umugisha yajya imwibutsa kuyishima
REBA INDIRIMBO NSHYA "NKWIKOMEJEHO" YA VUMILIA
REBA HANO INDIRIMBO 'NYIGISHA" YAKUNZWE KURUSHA IZINDI ZE ZOSE
TANGA IGITECYEREZO