RFL
Kigali

USA: Havuzwe impamvu hatarashwe ikintu gifite ishusho y'umupira Abashimwa bohereje gukora ubutasi

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:4/02/2023 12:58
0


Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje impamvu Ingabo zayo zirinze kurasa ikintu gifite ishusho y'umupira bakina cyoherejwe n'u Bushinwa mu kirere cyabo mu buryo bw'ubutasi.



Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko hashize iminsi ibiri barimo gukurikiranira hafi ikintu kimeze nk'umupira abakinnyi b'umupira w'amaguru bakina (Ballon) cyoherejwe mu kirere cyabo n'u Bushinwa mu buryo bakeka ko kiri mu butasi.

Brig Gen. Patrick Ryder, Umuvugizi wa Leta muri Amerika yavuze ko icyo kintu cyoherejwe mu kirere n'Abashimwa kigenda kizenguruka hejuru y'ibibuga by'indege za gisivili kandi ko nta mpungenge giteye mu rwego rwa Gisirikare cya Amerika.

Nubwo umuvugizi wa Leta yavuze ko iki kintu kimeze nk'umupira bakina nta mpungenge giteye, ariko American Press dukesha iyi nkuru yemeza ko umwe mu bayobozi bakomeye batashatse gutangaza umwirondoro we yavuze ko icyo kintu cyoherejwe mu kirere mu buryo bw'ubutasi kandi kikaba kizenguruka muri Leta ya Montana hejuru y'ikigo gikambitsemo Ingabo zirwanira mu kirere ndetse icyo kigo kikaba kirimo ububiko bw'intwaro za Kirimbuzi.

Minisiteri y'Ingabo muri Amerika iravuga ko icyo kintu kimeze nk'umupira bamaze iminsi ibiri bagikurikira ndetse basobanura ko Ingabo z'Amerika zirinze kukirasa kugira ngo kitagwira abaturage kikabica cyangwa bagakomereka.

Ning Mao umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga w'u Bushinwa, yavuze ko barimo gusesengura ibivugwa n'Amerika ariko asaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gutegereza hakamenyekana amakuru y'ukuri.

Ibi bivuzwe mu gihe mu cyumweru gitaha biteganyijwe ko Antony Blinken, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azakorera uruzinduko rw'akazi mu Bushinwa.

Inkomoko: AP 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND