Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Joshua Iradukunda, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Muhumure’ mu gihe ari kwitegura gusubukura igitaramo yasubitse ubwo Covid-19 yari ikigera mu Rwanda mu 2020.
Iradukunda ni umusore usengera mu rusengero rwa
EPR Kiyovu. Avuga ko yatangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga mu mwaka
wa 2017.
Uyu musore ukijijwe, avuga ko yatangiriye ku ndirimbo
yise ‘Mbabarira’ akomereza kuri ‘Nzasarura’, ‘Sample’ ndetse na ‘Yarumvise’.
Avuga ko nyuma yo gushyira hanze izi ndirimbo yakomwe
mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, bituma amara igihe adakora umuziki.
Anavuga ko iki cyorezo cyadutse mu Rwanda, ubwo yari
mu myiteguro yo gukora igitaramo cye bwite aragisubika.
Ati “Covid-19 yageze mu Rwanda ku wa 20 Gashyantare
2020 nanjye ndi gutegura igitaramo ku wa 28 Werurwe 2020 rero gutegura 'concert' bitwara ubushobozi kandi ntabaterankunga nari mfite byansize mpagaze nabi mu bukungu.”
Avuga ko mu mpera z’uyu mwaka nibwo ateganya
gusubukura iki gitaramo. Ati “Ibyari yo byose mu mpera z’uyu mwaka turimo
kuhategura ikindi.”
Kuri ubu, avuga ko yagarukanye imbaraga binyuze mu
ndirimbo yise ‘Humura’ ihumuriza abantu ibibutsa y’uko ‘twebwe abizera Imana ko
itazahwema no kutugirira neza kandi ko Imana ikiri Data’. Akomeza ati “Twebwe turasabwa
kumwisunga gusa ibindi akabyikorera.”
Iyi ndirimbo avuga ko yayikoze nyuma yo kubona uburyo
abantu mu isengero bacitse intege, mbese batangiye gutakaza ibyiringiro by’ijuru.
Ati “Iyi ndirimbo yanjemo nkurikije ibyo nabonaga mu nsengero
abantu basa nabacitse intege mu buryo butandukanye numva nabibutsa ko Imana
ikiriho ikiri Data kandi yuzuye kugira neza.”
Iradukunda asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo akaba n’umutoza
wa korali zitandukanye.
Yatangaje ko gukorana umurimo w’Imana mu bihe bitandukanye
ari byo byamusunukiye ku kwakira agakiza no kuyikorera binyuze mu ndirimbo
bituma yinjira mu muziki.
Akomeza ati “Byatangiye numva mu murimo w'Imana
ntatanga imbaraga zanjye zose mpitamo kongeramo kuririmba.”
Ariko kandi avuga ko atateganya kuba umunyamuziki. Ati
“Nakuriye mu rusengero iwacu mu cyaro ndi umuririmbyi ndetse ncuranga akagoma
umuziki wo narawukundaga kuva kera gusa sinateganyaga kuba umuhanzi.”
Iradukunda avuga ko mu myaka itanu iri imbere ashaka
kuba yarashyize itafari rye ku rugendo rw’umuziki wa ‘Gospel’ mu Rwanda.
Ati “Mu myaka 5 iri mbere ndifuza kuzaba ubutumwa
ntanga bwararenze imipaka kandi narashyize ibuye rigaragara kuri Gospel yo mu Rwanda.”
Avuga kandi ko ashaka gukora umuziki akawuherekeje
kubwiriza urubyiruko, gutanga ubumenyi mu bijyanye n’umuziki no kuwubyaza
umusaruro urenze kuvuga ubutumwa.
Joshua Iradukunda yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo
ye nshya yise ‘Muhumure’
Iradukunda yavuze ko imyaka ibiri ishize adakora
umuziki kubera Covid-19
Iradukunda avuga ko ari kwitegura gusubukura igitaramo
yari gukora mbere ya Covid-19
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MUHUMURE’ YA JOSHUA IRADUKUNDA
TANGA IGITECYEREZO