Ibitekerezo biva mu bantu ku bijyanye no gukira mu bucuruzi biba bitandukanye, bimwe bigaragaza ko kugera ku ntego zawe mu bucuruzi cyangwa kugera ku bukire wifuza, ntaho bihurira n'amashuri wize, mu gihe abandi bavuga ko utaricaye ku ntebe y'ishuri guhirwa mu bucuruzi bikuba kure nk'ukwezi.
Ese koko ni waba rwiyemezamirimo cyangwa umucuruzi ukomeye utarageze mu ishuri?
Nubwo bidakunze kuvugwaho rumwe, ariko ukeneye impamyabumenyi ya kaminuza kugira ngo ubashe guhirwa mu bucuruzi nk'uko byahamijwe n'inzobere nyinshi. Ishuri rikuru rishobora kukwigisha ubuhanga bw'ingirakamaro nk'uko bamwe babigaragaza.
Ibitabo byinshi byanditswe bivuga ku gutsinda mu bucuruzi, bivuga ko amashuri makuru ya Kaminuza akenerwa kugira ngo ejo hazaza ha muntu habe heza kuko ritanga ibyangombwa n'amahugurwa atuma aho ugiye hose ugaragaza ubuhanga ndetse ukizerwa na rubanda tutibagiwe n’abakoresha.
Nk'uko umunyeshuri iyo yahawe umukoro ahangana nawo kugeza awukoze ndetse akirinda gutsindwa uwo mukoro, ni nako iyo ageze mu bucuruzi bwe abwitaho nk'uko yitaga ku mukoro yahawe na mwarimu kugira adahomba.
Ishuri riguhatira kugira umurava no
kutarambirwa kugera utsinze nk'uko bamwe babyemera, ariko ntibivuze ko utaragize
amahirwe yo kwiga aciwe kuko hari ubwo akora ubucuruzi neza kuruta ufite amashuri
menshi.
Ikinyamakuru Allbusiness gitangaza bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’abahanga mu bijyanye n’ubucuruzi. Bamwe bemeje ko Kaminuza idakenewe, ariko abandi benshi batangaje ko ikenewe rwose mu kwihutisha iterambere.
Holger Sindbaek rwiyemezamirimo ukomoka Copenhagen muri Denmark, umuyobozi wa Online solitaire, avuga
ko guhirwa mu bucuruzi ndetse no kuba umunyamafaranga bidasaba amashuri ahubwo
bisaba kuba hari uburere wahawe wararezwe neza, ibyo bikaba urufatiro rukugeza
ku bukungu.
Holger yagize ati “ Benshi binjira mu bucuruzi bavuye ku ntebe y’ishuri ndetse bafite n’impamyabumenyi zigaragaza ubushobozi bakuye mu mashuri yabo ariko ikinyabupfura gike, kuba badafite indero, bigatuma ubucuruzi bubananira.
Kwiga kaminuza byongera uburyo bwo kubona amafaranga n’amahirwe yo guhuza ubucuruzi bwawe n’abandi.
Diane crumpton
Diane Crampton Umujyanama ku miyoborere n’ubucuruzi, avuga ko
kujya kwiga ntako bisa kandi ko ntaho uhurira n’utarageze ku ntebe y’ishuri mu
bucuruzi.
Yagize ati "Abantu bemeza ko kaminuza ntacyo
imaze ariko nk'umuntu wakoze ingendo nyinshi, mpura na ba rwiyemezamirimo
batandukanye, nabonye byinshi ku isi binyuze mu bantu banyuranye nahuye nabo,
bintera imbaraga zo kwiga byinshi."
Crampton akomeza agira ati "Nizera ntashidikanya ko kaminuza ari ngombwa kugira ngo ejo hazaza hawe habe heza. Ubumenyi butangwa n’amashuri makuru, butuma umuntu agira iterambere rirambye kandi ryihuse ikizere, no gutinyuka iyo abukoresheje neza mu gihe utarize akenshi ibitekerezo bye mu bucuri byigana iby'abandi.”
Uburezi ni intwaro ikomeye cyane ushobora gukoresha kugira ngo uhindure isi
Nelson Rolihlahla Mandela yari umunyafurika y'epfo waharaniye kurwanya ivanguramoko akaba n'umunyapolitiki wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo kuva mu 1994 kugeza 1999, yavuze ko uburezi ari intwaro wakoresha ugahindura Isi nziza.
Mu magambo
yakunze gukoresha ashishikariza abantu kwiga bakunguka ubumenyi, yavugaga ko
iterambere rishingiye ku burezi buboneye ndetse n’umusaruro abavuye ku ishuri
batanga udasanzwe.
Urubyiruko rushishikarizwa kwiga ngo rujijuke ku bw’ahazaza h’igihugu cyababyaye n’ahazaza habo bwite. Abataragize amahirwe yo kwiga nabo bagera kure bagatera imbere ariko ntibakwigeza kubageze mu ishuri kandi bahura n'imbogamizi zo kuba haribyo badasobanukiwe.
TANGA IGITECYEREZO