RFL
Kigali

Abantu bane bashinjwa kwica Perezida Moise wa Haiti bashyikirijwe ubutabera bw'Amerika

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:3/02/2023 12:50
0


Abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry'uwahoze ari Perezida wa Haiti, Jovenel Moise, muri 2021, boherejwe n'ishami ry'ubutabera ry'iki gihugu kuburanishirizwa muri Amerika.



Abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry'uwahoze ari Perezida wa Haiti, Jovenel Moise, bamaze kugezwa mu maboko y'ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho abandi benshi bagifungiye muri gereza ya Haiti.

Abantu bane bakekwaho kwica Perezida Moise wa Haiti bashyikirijwe ubutabera bw'Amerika

Ku wa kabiri, iri shami ryatangaje ko abaturage babiri bafite inkomoko muri Haiti na Amerika aribo James Solages w’imyaka 37, Joseph Vincent w’imyaka 57 n’umudage Alejandro Rivera Garcia w’imyaka 44, bakurikiranyweho icyaha cyo gucura umugambi wo kwica cyangwa gushimutira hanze y’Amerika.

Umugabo wa kane, umunyahaiti ukomoka muri Amerika, Christian Sanon, w'imyaka 54, we arashinjwa kuzana imyenda y'uburinzi (Ballistique vest) azikuye muri Amerika zigakoreshwa muri ubu bugizi bwa nabi. 

Ishami ry’ubutabera muri Amerika ryamaze gushinja aba bagabo batatu ubu bwicanyi, harimo Sanon wari umunyapolitiki bivugwako yari ayoboye igikorwa cyose cy'ubugizi bwa nabi. 

Amakuru dukesha Aljazera avuga ko Sanon yashatse abanyacolombia bagera kuri 20 abakoresha imyitozo ya gisirikare iyobowe na Rivera Garcia, kugirango bazabafashe mu bwicanyi. 

Iri tsinda ryabanya colombia ryarashe Moise mu ijoro ryo ku ya 6 rishyira kuya 7 Nyakanga 2021, bamusanze mu rugo rwe bwite, ruri mu murwa mukuru, Port-au-Prince.

Ubushinjacyaha bwagize buti " Ku ya 6 Nyakanga 2021, Solages, Vincent, Rivera n'abandi bahuriye mu nzu iri hafi y'aho Perezida Moise yari atuye, ahatangiwe imbunda n'ibindi bikoresho maze Solages ababwira ko icyigambiriwe ari ukwica Perezida Moise".

Ubutabera bw'Amerika bwazanywe muri iki kirego kubera ko umugambi wo kwica Perezida Moise wateguriwe ku butaka bw’Amerika, muri Floride, ugategurwa n’abenegihugu ba Amerika na Haiti.

Batatu muri bo bakatiwe igifungo cya burundu, naho Sanon akatirwa igifungo cy'imyaka 20 kubera uruhare yagize mu gutanga ibikoresho byifashishijwe mu gushyira mu bikorwa ubwicanyi. 

Hagati aho, mu mwaka ushize hatowe umucamanza wa gatanu wo kuburanisha urubanza rw'aba bagizi ba nabi, nyuma y'uko bane basezeye ku bw'impamvu bwite.  

Umucamanza umwe yabwiye ibiro ntaramakuru by' AP ko umuryango we wamusabye kutakira uru rubanza kuko bafitiye impungenge ubuzima bwe. Undi yeguye ku mirimo ye nyuma y'uko umwunganizi we yishwe bitunguranye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND