RFL
Kigali

Ntukavume umwana wawe ukoresheje amagambo

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:3/02/2023 10:39
0


Umuvumo cyangwa kuvuma ni ibintu bitinyitse umwana atari akwiriye guhura nabyo mu buzima bwe bwose. Hari ubwo ababyeyi benshi bavuma abana babo mu magambo bakoresha nyamara batazi ko ayo magambo ashobora kubakurikirana.



Hari amagambo menshi ababyeyi bari bakwiriye gukoresha akagaragaza neza ubushobozi bw’umwana afite aho gukoresha amagambo amuhindura ruvumwa. Aya magambo arinda umwana wawe kwiheba ndetse no kumva ko yanzwe.

1.Ba wowe wanyawe

Kubwira umwana wawe nabi ari ku ishuri hamwe n’abandi cyangwa ari hamwe n’inshuti, ntuzatekereze ko bitamubabaje kandi ku rugero rwo hejuru cyane. Ni inshingano zawe kumenya umwana wawe, ukamufasha ndetse ukibuka kumubera inshuti, umwigisha kuba we wa nyawe aho gutuma ahinduka umugome.

2.Shyiraho amabwiriza asobanutse hagati yawe nawe

Hari ubwo umwana aba atazi ko yanakoze nabi cyangwa akaba adasobanukiwe n’ingarukambi z’ibyo we yakoze, bityo akicara aziko ari umwere.

Fata iya mbere nk’umubyeyi ubanze umenye neza kwereka umwana amakosa ye, ndetse ushyireho n’amabwiriza agenda ibyo ashobora gukora nabi. Ni bwo azakosa, akamenya neza ko yakosheje akihana.

3.Ujye umwigishanya ingero

Umwana iteka ahora aguteze amatwi kandi akubaha, rero nukomeza kujya ukoresha amagambo amuvuma bizamugendaho, ni bwo uzasanga umwana wawe yarabaye ukuntu, yarahindutse wibaze aho byakomotse kandi ari ku magambo yawe wamubwiye.

Amagambo mabi yakure mu kanwa kawe ndetse uyasibe burundu nk’umubyeyi hanyuma ujye umuhana umuha ingero kandi umubere urugero rwiza yigiraho.

4.Iga

Nk’umubyeyi rero urasabwa kujya uhora wiga buri munsi ndetse na buri gihe, fata umwanya wawe wige neza amagambo meza n’uburyo abandi babyeyi bakoresha amagambo meza bizagufasha.

5.Igisha umwana wawe guhitamo inshuti nziza

Ese wowe nk’umubyeyi ufite izihe nshuti? Ese ahari si wowe yigiraho guhitamo inshuti mbi ?Umuvumo cyangwa kuvumwa bituruka ku myitwarire mibi umwana aba yagize kandi nabyo byaturuka ku nshuti mbi. Rero fasha umwana wawe guhitamo inshuti nziza cyane.


Inkomoko: fleekloaded.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND