Umuvumo cyangwa kuvuma ni ibintu bitinyitse umwana atari akwiriye guhura nabyo mu buzima bwe bwose. Hari ubwo ababyeyi benshi bavuma abana babo mu magambo bakoresha nyamara batazi ko ayo magambo ashobora kubakurikirana.
Hari amagambo menshi ababyeyi bari bakwiriye gukoresha
akagaragaza neza ubushobozi bw’umwana afite aho gukoresha amagambo amuhindura
ruvumwa. Aya magambo arinda umwana wawe kwiheba ndetse no kumva ko yanzwe.
1.Ba wowe
wanyawe
Kubwira umwana wawe nabi ari ku ishuri hamwe n’abandi
cyangwa ari hamwe n’inshuti, ntuzatekereze ko bitamubabaje kandi ku rugero rwo
hejuru cyane. Ni inshingano zawe kumenya umwana wawe, ukamufasha ndetse ukibuka
kumubera inshuti, umwigisha kuba we wa nyawe aho gutuma ahinduka umugome.
2.Shyiraho
amabwiriza asobanutse hagati yawe nawe
Hari ubwo umwana aba atazi ko yanakoze nabi cyangwa akaba adasobanukiwe n’ingarukambi z’ibyo we yakoze, bityo akicara aziko ari umwere.
Fata iya mbere nk’umubyeyi ubanze umenye neza kwereka umwana amakosa ye,
ndetse ushyireho n’amabwiriza agenda ibyo ashobora gukora nabi. Ni bwo azakosa,
akamenya neza ko yakosheje akihana.
3.Ujye
umwigishanya ingero
Umwana iteka ahora aguteze amatwi kandi akubaha, rero nukomeza kujya ukoresha amagambo amuvuma bizamugendaho, ni bwo uzasanga umwana wawe yarabaye ukuntu, yarahindutse wibaze aho byakomotse kandi ari ku magambo yawe wamubwiye.
Amagambo mabi yakure mu kanwa kawe ndetse uyasibe burundu nk’umubyeyi
hanyuma ujye umuhana umuha ingero kandi umubere urugero rwiza yigiraho.
4.Iga
Nk’umubyeyi rero urasabwa kujya uhora wiga buri
munsi ndetse na buri gihe, fata umwanya wawe wige neza amagambo meza n’uburyo
abandi babyeyi bakoresha amagambo meza bizagufasha.
5.Igisha umwana
wawe guhitamo inshuti nziza
Ese wowe nk’umubyeyi ufite izihe nshuti? Ese ahari si
wowe yigiraho guhitamo inshuti mbi ?Umuvumo cyangwa kuvumwa bituruka
ku myitwarire mibi umwana aba yagize kandi nabyo byaturuka ku nshuti mbi. Rero
fasha umwana wawe guhitamo inshuti nziza cyane.
Inkomoko: fleekloaded.com
TANGA IGITECYEREZO