RFL
Kigali

‘Njye n’urukundo’; filime ivuga ku mugabo wananiwe gutera akabariro mu ijoro ry’ubukwe

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:2/02/2023 20:02
0


Jules Niyomwungeri wamenyekanye nka Gatari muri filime y’uruhererekane ya City Maid ica kuri televiziyo y’u Rwanda, yakoze filime y’uruhererekane ivuga ku mugabo wakoze impanuka mu ijoro ry’ubukwe bikamugiraho ingaruka zikomeye.



Niyomwungeri avuga ko iyi Filime yiswe ‘Njye n’urukundo’ ishingiye ku nzira y’umusaba umugabo ukinamo yitwa Kalisa yanyuzemo, nyuma yo gukora impanuka mu ijoro ry’ubukwe bwe.

Iyo mpanuka yamuviriyemo kugira ubumuga bwo kutabona, ariko ubwo bumuga ntabwo cyari ikibazo cyane kuri we ahubwo ikibazo gikomeye iyo mpanuka yateje cyari icy’uko Kalisa yaje kwangirika imitsi y'ubwonko.

Ibi byatumye  abura ubushobozi bwo gutera akabariro kandi muri iryo joro ibirori bijyanye n’ubukwe birangiye, Kalisa n'umugeni we Irere bataragize amahirwe na make yo kuzuza inshingano zo mu rugo habe n’isegonda.

Gusa ibyo byose byari byihishwe inyuma n'inshuti ye magara Manzi bakoranaga muri sosiyete ishaka kugira ngo yigarurire imitungo ya Kalisa yose, cyane ko nta n’umwana yari kuzigera abyara kandi ataragize amahirwe yo kuryamana n’umugore mu ijoro bakozemo ubukwe.

Iyi filime ni iya Niyomungeri Jules, akaba ariwe ‘Executive Producer’ nk’uko babivuga mu Cyongereza. Yayitunganije binyuze muri Niyoentertainment Group Ltd.

Iyi filime yanditswe na Ruzirampuhwe ndetse akaba ari nawe wayiyoboye. Filime yanditse biturutse ku nkuru mbarirano yitwa Inshuti.

Niyomwungeri yamenyekanye muri City Maid, yagaragaragamo nk’umugabo wahuye n’ibizazane akaza gutatana n’umugore we witwa Nikuze umuta akigira mu mujyi gushaka ubundi buzima.

Mu 2017 Gatari yabaye umuyoboke wa ADEPR ndetse icyo gihe yatangaje ko nta kintu na kimwe bizahungabanya ku buryo yakoragamo sinema.

Niyomwungeri Jules niwe wanditse iyi filime ni nawe nyirayo

Iyi filime Niyomwungeri akinamo yitwa Kalisa, ari nawe ukora impanuka ku munsi w'ubukwe bwe


Kalisa ku kagambane akora impanuka ku munsi w'ubukwe bikamuviramo uburwayi bumukurikirana ubuzima bwe bwose ntabashe gutera akabariro  

REBA IYI FILIME HANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND