Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Murwanashyaka Isaac ukoresha amazina ya Mk Isacco ukorera umuziki mu Bufaransa, ahataniye igihembo n’abahanzi batandukanye biganjemo abo mu bihugu bya Afurika bakorera umuziki muri Diaspora.
Uyu muhanzi ahatanye mu bihembo bitangirwa mu
Butaliyani byiswe Acheluxx Tv Italia. Ahatanye mu cyiciro cya Best Internationational
Awards 2023; mu gice cy’iki cyiciro
cyiswe Best Artiste De La Diaspora. Iki gihangano abahanzi bakorera umuziki
hanze y’iwabo.
MK Isacco ahanganye n’abandi 13 barimo uwitwa CHEEZY,
Rachel L'Italienne La Patronne, Madbi, Dayin Dy, Moh kouyaté, Dallas money,
Modello zina n’uwitwa Barry Black.
Ahanganye kandi n’uwitwa Le Tchega 242, Shedzybaby,
PLAY BOY GUCHI, Naby Eco Camara na N’Faly Kouyaté.
Muri aba bahanzi bahanganye na MK Isacco abarimo bafite
amazina akomeye barimo Umunya-Côte d'Ivoire Dayin Dy; abanya- Guinée
Conakry Madbi (Idrissa Barry) ukorera
umuziki mu Butaliyani, Moh! Kouyaté ukorera umuziki mu Bufaransa ndetse na N'Faly Kouyaté.
N'Faly Kouyaté watangiye umuziki mu buryo bw’umwuga mu
1994, si agafu k’imvugwa rimwe cyane ko ariwe Perezida wa Festival
International de la Kora. Uyu muhanzi yanahatanye muri Grammy Awards kabiri mu 1999
na 2001.
Aririmba AfroBeat, AfroTrap, AfroPop elements, World
Music na Jazz.
Mk Isacco nawe ari mu bakorera umuziki hanze y’ibihugu
byabo bakunze kwihagararaho ndetse bagwije ibikorwa.
Uyu musore aheruka gushyira hanze album yise ‘On
s’amuse’; iriho indirimbo umunani zirimo
iyo yise ‘Nonaha’, ‘ Cheza’, ‘Uko Ubikora’, ‘Urampagije’, ‘Inchallah’ ,
‘Malayika’, ‘Zunguza’ na ‘On S’amuse’ yanayitiriwe.
Ayihuriraho n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye
barimo Naza wo mu Bufaransa, Umunya- Guinée Conakry witwa Lil Saako n’abandi.
Yavuze ko intandaro yo kwita album ye On S’amuse ,
yabikomoye ku kababaro yatewe n’abantu bamucaga intege ariko akanga akagera ku
cyo we yashakaga n’ubwo byari bigoye.
MK Isacco aririmba muri RnB ndetse na Dancehall
yatangiye umuziki mu 2012 abarizwa mu itsinda rya IC-KS. Mu 2015 nibwo yahisemo
gutangira kwikorera umuziki ku giti cye.
Yasohoye indirimbo ye ya mbere mu 2017 ubwo yakoraga
iyo yise ‘Nonaha’, mu 2018 akora iyo yise ‘Cheza’, ‘Uko ubikora’ mu 2019 ndetse
yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Urampagije’ yasohotse mu 2020.
Yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi batandukanye bakomeye barimo Dadju, Serges Beynaud, Soun Bill, Bramsito n’abandi.
Mk Isacco yatwaye ibihembo bitandukanye kandi birimo umuhanzi mwiza w’umunyafurika muri Diaspora. Yanatowe nk’umugabo witwaye neza mu 2016 mu bihembo bya Nshuti Awards.
MK Isacco ni umwe mu bahanzi bakorera umuzikii hanze y'u RwandaIsacco ahanganye n'abarimo uwahatanye kabiri muri Grammy Awards
TANGA IGITECYEREZO