RFL
Kigali

Yarotoye inzozi! Ndoli Tresol yasohoye indirimbo ya mbere afashijwe na Judith Niyonizera-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/02/2023 22:19
0


Igisata cy’umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Gospel’ mu Rwanda cyungutse umuhanzi mushya witwa Ndoli Tresol winjiranye indirimbo ye ya mbere yise “Ndashima.”



Uyu muhanzi yatangiye urugendo rw’umuziki mu buryo bw’umwuga afashijwe n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Judy Entertainment ya Judith Niyonizera.

Ndoli Eric Tresol cyangwa se Ndoli Tresor yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kwibuka ahantu habi Imana yamukuye.

Yahise yanzura kubinyuza mu ndirimbo kugira ngo yumvikanishe ishimwe afite ku Mana. Ati “Igitekerezo cyo kwandika (iyi) ndirimbo cyaturutse ku kuntu natekereje ku mashimwe y’Imana. Ku bw’ahantu yankuye n'aho nari ngeze.”

“Ni indirimbo ikubiyemo ubuzima bwanjye. Igaruka ku butumwa bwo gukomeza buri wese ubabaye kubera ubuzima bubi ari gucamo. Mbabwira gukomera kuko Imana ari byose, yabagirira neza.”

Ntiyerura neza ubuzima bubi yari abayemo, ariko avuga ko yanyuze mu bihe bishyura umutima, ku buryo uyu munsi afite impamvu igihumbi zo gushima Imana.

Akomeza ati “Imana yankoreye ibikomeye. Yankuye mu buzima bubi nabayemo ikaba yarabunkubuyemo ubu nkaba nyishima.” Ndoli avuga ko ubu, umutima we wuzuye amashimwe.

Inzozi ze mu muziki w’indirimbo ziramya zigahimbaza Imana

Ndoli yakuriye mu Karere ka Rubavu ho mu Ntara y’Uburengerazuba ari naho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye. Muri iki gihe atuye i Kanombe ya Kigali.

Kuva akiri muto yakundaga kuririmba kandi akifuza ko igihe kimwe yazabikora mu buryo bw’umwuga. Ibi byatumaga ashyira imbaraga mu kubisengera.

Mu rwego rwo kwitegura gukora umuziki, yinjiye muri Shekkinah Worship Team, itsinda ry’abaririmbyi mu Itorero rya Blessing Miracles Church riyobowe na Pasiteri Akim.

Iri tsinda avuga ko yaryungukiyemo kumenya ibijyanye n’umuziki, ariko kandi araguka mu bijyanye n’ubumenyi bwa Bibiliya.

Uyu musore yabwiye InyaRwanda ko yinjiye mu muziki afite intego yo ‘kumenyekanisha Kristo mu bantu’.

Avuga kandi ko arajwe ishinga no kuzamura urwego rwa ‘Gospel’ mu Rwanda ikabasha kurenga imbibe z’u Rwanda.

Akomeza ati “Ndashaka ko Isi yose izaba yumva ubutumwa bwiza biciye mu bihangano byanjye.”

Label ya Judith Niyonizera izabimufasha

Ndoli avuga ko gutangira umuziki agahita abona abafamusha mu muziki ari ikintu buri muhanzi wese yakwishimira.

Yavuze ko iyi Label ayitezeho kumufasha gushyira mu bikorwa inzozi ze ‘nari maranye igihe kirekire’ zijyanye no gukora umuziki. Ati “Kandi ndayizeye (Label) cyane ku mikoranire yanjye nayo nsoje nyishimira.”

Uyu musore avuga ko Label izamugeza ku rwego rwiza, ishyigikiwe n’ukuntu ibihangano bye bizakirwa, itangazamakuru rikamushyigikira n’ibindi.

Ati “Label izabimfashamo. Hamwe n’abantu muri rusange bakabimfashamo, bakanyakira kuko ndi mushya muri iki kibuga. Rero, ni ukubasaba gukomeza kunshyigikira ndumva bizamfasha kugera kure. Nibakomeza kudushyigikira tuzagera ku ntego.”

Niyonizera yabwiye InyaRwanda ko Ndoli Tresol ari we muhanzi wa mbere watangiranye na Judy Entertainment. 

Yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza ku mugaragaro abahanzi bose azatangira gufasha mu muziki.    

Ndoli Tresol, amaraso mashya mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana 

Ndoli yinjiranye indirimbo ye ya mbere yise ‘Ndashima’ yashibutse mu bihe yanyuzemo 

Ndoli yasabye Abanyarwanda n’itangazamakuru kumushyigikira mu rugendo yinjiyemo 

Judith Niyonizera yatangaje ko yatangiye gushora imari mu muziki azajya afashirizamo abahanzi 

Niyonizera avuga ko binyuze muri Judy Entertainment ashaka kugira uruhare mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDASHIMA’ YA NDOLI TRESOL

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND