Igisata cy’umuziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Gospel’ mu Rwanda cyungutse umuhanzi mushya witwa Ndoli Tresol winjiranye indirimbo ye ya mbere yise “Ndashima.”
Uyu muhanzi yatangiye urugendo rw’umuziki
mu buryo bw’umwuga afashijwe n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Judy
Entertainment ya Judith Niyonizera.
Ndoli Eric Tresol cyangwa se Ndoli
Tresor yabwiye InyaRwanda ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kwibuka ahantu habi
Imana yamukuye.
Yahise yanzura kubinyuza mu ndirimbo kugira
ngo yumvikanishe ishimwe afite ku Mana. Ati “Igitekerezo cyo kwandika
(iyi) ndirimbo cyaturutse ku kuntu natekereje ku mashimwe y’Imana. Ku bw’ahantu
yankuye n'aho nari ngeze.”
“Ni indirimbo ikubiyemo ubuzima
bwanjye. Igaruka ku butumwa bwo gukomeza buri wese ubabaye kubera ubuzima bubi
ari gucamo. Mbabwira gukomera kuko Imana ari byose, yabagirira neza.”
Ntiyerura neza ubuzima bubi yari
abayemo, ariko avuga ko yanyuze mu bihe bishyura umutima, ku buryo uyu munsi
afite impamvu igihumbi zo gushima Imana.
Akomeza ati “Imana yankoreye
ibikomeye. Yankuye mu buzima bubi nabayemo ikaba yarabunkubuyemo ubu nkaba
nyishima.” Ndoli avuga ko ubu, umutima we wuzuye amashimwe.
Inzozi ze mu muziki w’indirimbo ziramya zigahimbaza Imana
Ndoli yakuriye mu Karere ka Rubavu ho
mu Ntara y’Uburengerazuba ari naho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye. Muri
iki gihe atuye i Kanombe ya Kigali.
Kuva akiri muto yakundaga kuririmba
kandi akifuza ko igihe kimwe yazabikora mu buryo bw’umwuga. Ibi byatumaga
ashyira imbaraga mu kubisengera.
Mu rwego rwo kwitegura gukora
umuziki, yinjiye muri Shekkinah Worship Team, itsinda ry’abaririmbyi mu Itorero
rya Blessing Miracles Church riyobowe na Pasiteri Akim.
Iri tsinda avuga ko yaryungukiyemo
kumenya ibijyanye n’umuziki, ariko kandi araguka mu bijyanye n’ubumenyi bwa
Bibiliya.
Uyu musore yabwiye InyaRwanda ko
yinjiye mu muziki afite intego yo ‘kumenyekanisha Kristo mu bantu’.
Avuga kandi ko arajwe ishinga no
kuzamura urwego rwa ‘Gospel’ mu Rwanda ikabasha kurenga imbibe z’u Rwanda.
Akomeza ati “Ndashaka ko Isi yose
izaba yumva ubutumwa bwiza biciye mu bihangano byanjye.”
Label ya Judith Niyonizera izabimufasha
Ndoli avuga ko gutangira umuziki
agahita abona abafamusha mu muziki ari ikintu buri muhanzi wese yakwishimira.
Yavuze ko iyi Label ayitezeho
kumufasha gushyira mu bikorwa inzozi ze ‘nari maranye igihe kirekire’ zijyanye
no gukora umuziki. Ati “Kandi ndayizeye (Label) cyane ku mikoranire yanjye nayo
nsoje nyishimira.”
Uyu musore avuga ko Label izamugeza
ku rwego rwiza, ishyigikiwe n’ukuntu ibihangano bye bizakirwa, itangazamakuru
rikamushyigikira n’ibindi.
Ati “Label izabimfashamo. Hamwe n’abantu
muri rusange bakabimfashamo, bakanyakira kuko ndi mushya muri iki kibuga. Rero,
ni ukubasaba gukomeza kunshyigikira ndumva bizamfasha kugera kure. Nibakomeza
kudushyigikira tuzagera ku ntego.”
Niyonizera yabwiye InyaRwanda ko Ndoli Tresol ari we muhanzi wa mbere watangiranye na Judy Entertainment.
Yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza ku mugaragaro abahanzi bose azatangira gufasha mu muziki.
Ndoli Tresol, amaraso mashya mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana
Ndoli yinjiranye indirimbo ye ya mbere yise ‘Ndashima’ yashibutse mu bihe yanyuzemo
Ndoli yasabye Abanyarwanda n’itangazamakuru kumushyigikira mu rugendo yinjiyemo
Judith Niyonizera yatangaje ko yatangiye gushora imari mu muziki azajya afashirizamo abahanzi
Niyonizera avuga ko binyuze muri Judy Entertainment ashaka kugira uruhare mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NDASHIMA’ YA NDOLI TRESOL
TANGA IGITECYEREZO